Ikanzu itaratse

Yanditswe: 05-11-2014

Mu myambaro igaragara neza kandi igatanga amahoro ku bayambaye harimo ikanzu itaratse, kandi bikaba akarusho ko wayambara ahantu henshi hatandukanye.

Iyi kanzu itaratse kandi ntibe ngufi cyane ni umwenda wiyubashye ushobora kujyana mu kazi, ku ishuri, mu nama runaka n’ahandi hantu hatandukanye, ukaba uri umugore cyangwa umukobwa wambaye neza kandi ugaragara neza.

Ushobora kwambara inkweto ngufi kuri iyi kanzu zaba izifunze cyangwa zifunguye kugirango uresheho kuba uri flexible.

Muri iyi minsi ikirere gihindagurika wakitwaza agakoti ko kuza kurenzaho mu gihe haje ubukonje.

Iyi modeli yahimbwe na Colombe
Tel: 0788479487

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.