Ibyo ugomba gukurikiza mu kunywa amazi

Yanditswe: 06-11-2014

Amazi afitiye akamaro kanini ubuzima bwacu, ariko hari ubwo usanga bamwe batayanywa, abandi bakayanywa mu buryo butari bwo bikaba byabagiraho ingaruka mbi. Anastasie Mukakayumba, inzobere mu mirire agiye kutubwira amazi ugomba kunywa n’uburyo bwiza wanywamo amazi.
Ubwoko bw’amazi ugomba kunywa

Kunywa amazi meza( eau potable): amazi meza ashobora kuba amazi atetse yo muri robine cyangwa se yavomwe ku masoko ari ahantu hategereye ingo ngo abantu bayanduze.

Andi mazi ashobora kunyobwa ni aba yasukuriwe mu nganda ( eau minerale), ariko ukirinda kuyanywa buri munsi no kuyasimbuza andi mazi mu rugo nko kuyatekesha amata y’umwana n’ibindi.

Ikindi kandi mu gihe utetse amazi uba ugomba kwirinda kuyacanira cyane akamara iminota 15 abira, kuko ayo arengeje iyo minota isafiriya ikarinda guhinduka umukara ashobora kukongerera ibyago byo kurwara kanseri.

Nyuma yo guteka amazi, upfunduraho gato kugirango gaz irimo isohekemo, ukabona kuyayungurura ukuyashyira mu kabido gafite isuku.

Iyo umaze gushyira amazi mu kabido wirinda kuyamazamo iminsi irengeje ibiri.
Uburyo bwo kunywa amazi
• Ushobora kuyanywa akonje cyangwa ashyushye biterwa n’icyo ukunda
• Biba byiza kunywa amazi ukibyuka nta kindi urafata kuko uba ukoze isuku y’umubiri w’imbere(douche interieur)
• Ni bibi gusomeza amazi ibiryo, ahubwo biba byiza iyo uyanyweye mbere ho iminota 30 cyangwa nyuma ho iminota 30
• Kunywa amazi ukurikije ibiro ufite. Amazi anyowe neza hakurikijwe ibiro, umuntu anywa hagati ya ml 200 na ml 250 ku biro icumi ku munsi.

Ku bindi bisobanuro mwabariza kuri 0788606046 no kuri email : santeplus@gmail.com

Gracieuse kuri www.Agasaro.com

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.