Danielle Steel, umwe mu banditsi bakunzwe ku isi

Yanditswe: 07-11-2014

Danielle Steel, ni umugore w’umunyamerikakazi akaba ari umwanditsi uzwi cyane kandi akaba akunzwe ku bw’ibitabo yandika ahanini bivuga ku rukundo n’ubundi buzima busanzwe

Danielle Steel yavutse tariki ya 14 Kanama 1947, avukira I New York muri Amerika. Nubwo Steel yavukiye I New York yaje kujya kwiga mu Bufaransa ariko arangije amashuri yisumbuye asubira muri Amerika.

Ubwo yari atwite umwana we wa mbere ku myaka 19 nibwo Danielle yanditse igitabo cye cya mbere ariko akaba yari asanzwe yandika ibisigo n’imivugo byavugaga ahanini ku bagore.

Igitabo cye cya mbere cyaguzwe cyane cyitwa ‘Passion’ Promise’ kizwi na none ku izina rya “Golden Moments’ cyanditswe mu 1977.

Mu bitabo bigera 129 Danielle yanditse, hakozwemo amakopi arenga milliyoni 600 bigurishwa mu bihugu bisaga 69 bikaba byarahinduwe mu ndimi 43.

Kuva mu 1981, Danielle yamaze ibyumweru 390 ari ku mwanya wa mbere mu banditsi bacuruza ibitabo byinshi bikaba byaratumye agaragara mu gitabo cy’abafite agahigo mu bintu bitandukanye ‘Guines de Record’, naho muri 2007 akaba yarabaye umwanditsi wa 8 mu bafite ibitabo byahinduwe mu ndimi nyinshi.

Danielle Steel yashakanye n’abagabo batandukanye akaba afite abana 9 bavuka ku bagabo 3 batandukanye.

Danielle Steel kandi yashinze imiryango 2, umwe wita ku bafite ibibazo byo mu mutwe, witwa Nick Traina akaba yarawitiriye umwana we witwaga Nickolas Traina wapfuye yiyahuye mu 1997, akaba yaranamwanditseho igitabo cyitwa “ His Bright Life’ cyasohotse mu 1998, amafaranga kigurishwamo akaba ariyo afasha uwo muryango. Undi muryango washinzwe na Danielle ufasha abantu badafite aho baba.

Kuri ubu Danielle Steel abarizwa muri San Francisco cyangwa akaba muri Paris. Ku bwo kuba mu Bufaransa no muri Amerika, Danielle, avuga indimi zitandukanye harimo igifaransa,icyongereza,igitaliyani n’icyespanyore.

Gracieuse Uwadata
Sources: Daniellesteel.net

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.