Arabia Saudite: Bwa mbere, abagore bagiye kwemererwa gutwara imodoka

Yanditswe: 09-11-2014

Mu mateka ya Arabia Saudite abagore n’abakobwa ntibigeze bemererwa gutwara imodoka. Mu kwezi gushize abajyanama b’umwami w’Arabia Saudite bagize Shura basabye ko umugore yatwara imodoka hakurikijwe amabwiriza nayo ubona ko atazorohera abagore .

Ibyifuzo by’abo bajyana byo kwemwera abagore bagatwara biramutse bisinyweho n’umwami wa Arabia Saudite Abdullah ibn Abdilazīz, abagore bazajya bemererwa gutwara hakurikijwe amabwiriza akurikira:

• Abagore n’abakobwa bemerewe gutwara imodoka bagomba kuba bari hejuru y’imyaka 30
• Kuba afite icyemezo yahawe n’umugabo we, ise umubyara cyangwa undi muntu w’umugabo ushinzwe kumurebera
• Amasaha yo gutwara nayo abagore bemerewe azaba afite ingengabihe aho kuva kuwa gatandatu kugeza kuwa gatatu, bazajya bazaba bemererwe gutwara kuva saa moya za mu gitondo kugeza saa mbili z’ijoro. Mu yindi minsi isigaye kuwa kane no kuwa gatanu, abagore bemerewe gutwara kuva saa sita z’amanywa kugeza saa mbili z’ijoro.
• Andi mabwiriza bazagenderaho harimo kwambara amakanzu bakikwiza hose, kandi ntibishyireho ibirungo ( make –up)
• Abo bajyanama bifuje kandi ko hashyirwaho ikipe y’abapolisikazi bo mu muhanda, bashinzwe kurebera abagore mu gihe imodoka zabo zigize ibibazo bari mu muhanda no kubafasha mu gihe bakorerwa sexual harassment, kuko biteze ko ishobora kubaho kuko bizaba ari ibintu bitamenyerewe mu gihugu.

Kwemerera abagore gutwara imodoka muri Arabia Saudite byizweho b’abagize Shura mu kwezi gushize nyuma yuko haciyeho imyaka myinshi abagore n’imiryango iharanira uburenganzira bwa kiremwamuntu basaba ko bahabwa uruhushya rwo gutwara nk’abandi bagore bo mu bindi bihugu.

Gusaba kwemerera abagore gutwara imodoka byashizwemo ingufu kuva mu ntangiriro za Mutarama uyu mwaka, ubwo umwami w’Arabia Saudite yemereraga bwa mbere abagore 30 kujya mu bajyanama 150 bagize Shura.

Mu mwaka wa 2013 abagore basaga 60 bo muri Arabia Saudite bakoze imyigaragambyo mu mihanda basaba kwemererwa gutwara imodoka, abandi bashyira amashusho yabo kuri youtube batwaye imodoka mu rwego rwo kwerekana agahinda kabo.

Nubwo kubuza abagore gutwara imodoka bitanditswe mu mategeko yo muri Arabia Saudite, akenshi usanga bishingira ku myizerere yabo yabo n’amategeko ya Sharia.

Gracieuse kuri www.Agasaro.com
Sources: telegraph.co.uk na rt.com

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.