Donatha, umushoramari ubikesha akazi ko mu rugo

Yanditswe: 12-11-2014

Uwimana Donatha yanyuze mu buzima butamworoheye yaterwaga n’ubukene bw’iwabo ariko ubwo yakoraga akazi ko mu rugo yizigamira yaje gutera imbere akora umushinga w’ubuhinzi bw’umuceri akesha akazi ko mu rugo.

Donatha yavutse mu 1993, avukira mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Shyara, mu 1994. Se umubyara yitabye Imana asigarana na nyina na musaza we. Kuba nyina yarabareraga wenyine byatumye ubukene bwiganza mu mibereho yabo, ndetse ntibabasha gukomeza amashuri yisumbuye.

Arangije amashuli abanza mu 2009, Donatha yafashe umwanzuro wo kujya gushakisha ubuzima (guca inshuro). Yavuye iwabo muri Shyara ajya ku Ruhuha muri centre nini, ahamara umwaka, nyuma yaje kwigira inama yo kujya gukorera i Kigali avuga ko ariho yakorera amafranga menshi kurusha mu cyaro nk’uko yabonaga abandi bana bo mu cyaro babigenzaga.

Yaje I Kigali mu 2012, atangira gukora abika amafranga make make n’ubwo atahise ahembwa nk’ayo yifuzaga ariko ayo yahembwaga yose yirindaga kuyakoresha ibyo ashatse ateganya ko azakora umushinga w’ubucuruzi, amaze umwaka n’amezi ane, yari amaze kugira amafranga ibihumbi ijana na mirongo itatu(130,000).

Donatha yahise ataha akodesha ubutaka bunini mu gishanga gihingwamo umuceri atangira guhinga umuceri, afatanya n’umuvandimwe we, batangira kubona ibyo kurya batarinze kubihingira.

Ubu Donatha ageze ku rwego rushimishije nk’abandi bahinzi bafite amasambu, araza agakomeza akazi ke ko mu rugo ,ariko n’ubuhinzi bw’umuceri bugakomeza. Iyo ahembwe yohereza amafranga yo guhingisha no gukoresha indi mirirmo harimo kubagara no gusarura, akagenda agiye kugurisha umusaruro gusa.

Danatha kandi afite amatungo y’ihene n’inkoko akesha umusaruro akura mu buhinzi bwe, kandi avuga ko mu mpera z’uyu mwaka nawe azaba arangije gukora akazi ko mu rugo akajya kwikorera.

Akomeza agira ati n’ubwo ntakoze ubucuruzi nifuzaga, ariko mbona ubuhinzi aribwo nkora kandi ngakomeza akazi kanjye ko mu rugo. Biramfasha mu buzima kandi bigafasha n’umuryango wanjye.’

Donatha abona kuba umushoramali ukomeye abikesha akazi ke ko mu rugo kuko ubuhinzi bw’umuceri bumaze kumuzamura ugereranije no ku rwego yarariho mbere.

Uyu mwari agira inama abakobwa ko bagomba kwigirira icyizere kandi bakumva ko nabo bashobora gutunga imiryango yabo. Donatha ati ‘musaza wanjye niwe mukuru ariko nshimishwa no kubona dufatanya akemera ko nanjye nshoboye’

Violette M

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe