Sonia, ayobora ikipe y’igihugu y’abakobwa ya Cricket

Yanditswe: 13-11-2014

Uwimana Sonia ayobora ikipe y’igihugu y’abana b’abakobwa ya Cricket bari munsi y’imyaka 19, akaba ndetse ari umwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’abakobwa ya Cricket.

Sonia yatangiye gukina cricket mu mwaka wa 2008 aho yakinnye mu byiciro bitandukanye ariko kuri ubu akaba ahagarariye ikipe y’igihugu y’abakobwa iri mu mwiteguro yo kuzajya guhagararira u Rwanda muri Tanzania.

Gukina cricket Sonia avuga ko ari akazi wafatanya n’indi mirimo kandi bikakorohereza kuko ari siporo ituma umuntu aruhuka mu mutwe agatekereza cyane kandi bikarinda uburwayi.

Sonia ati :“cricket ni umukino mwiza kandi uwitayeho wagufasha gutera imbere’
Kuba abantu batazi umukino wa cricket biri mu mbogamizi abakinnyi bawo b’abakobwa bahura nazo ariko nkuko Sonia abitangaza abona ko abantu bagenda bawitabira ndetse n’abafana bakaba batangiye kugenda biyongera”.

Mu ikipe y’abakobwa harimo amakipe ane buri ikipe ikaba ifite abakobwa bari hagati ya 15 na 20, bakina buri wa gatandatu

Mu rwego rwo guteza imbere umukino wa cricket mu bana b’abakobwa bakiri bato, ikipe y’igihugu ya cricket yashyizeho abatoza ba cricket mu mashuri abanza n’ayisumbuye aho bageza igihe bakabahuza hakabaho amarushanwa ahuza amashuri.

Amarushanwa agezweho iyi kipe y’abakobwa iri kwitegura, ni amarushanwa y’abakobwa batarengeje imyaka 19 azabera muri Tanzania mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka aho amakipe y’abakobwa bakina Cricket bari munsi y’imyaka 19 bazaturuka mu bihugu bitandukanye harimo Rwanda ,Tanzania, Botswana , Mozambique, Kenya na Uganda.

Sonia yemeza ko ikipe abereye umuyobozi ayiha amahirwe yo kuzitwara neza mu marushanwa kuko abona ko bafite imyitozo ihagije kandi nabo ubwabo bakaba bafite umuhate wo guhagarira u Rwanda bakitwara neza haba muri discipline ndetse no mu gutahana imidali itandukanye

Si ubwa mbere ikipe y’abakobwa ya cricket izaba isohokeye u Rwanda kuko bamaze gusohoka incuro zirenze eshanu kandi nubwo ari ikipe itangiye vuba ugereranije nizo bahatanaga bagerageje kwitwara neza ku buryo hari ibihembo bimwe na bimwe bagiye bazana.

Ikipe ya Cricket y’igihugu yatangiye mu mwaka wa 2007 ari nabwo hahise hatangizwa ikipe y’abakobwa, Nubwo batangiye bakinira mu gihugu imbere gusa, kuri ubu bageze ku rwego rwo gusohokera igihugu kandi bafite intego yo kurushaho kuzamura cricket mu Rwanda

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe