Ibibazo abagore batari abazungu bahura nabyo muri Amerika

Yanditswe: 13-11-2014

Kuwa gatatu w’iki cyumweru, abagize inama ya White House ku bagore batangaje raporo yitwa “women and girls of color”, ikaba ivuga ku mbogamizi abagore n’abakobwa b’abirabura n’abandi batari abazungu bahura nazo nuko bari kuzisohokamo.

Muri iyi raporo havugwamo akazi kakozwe n’ubuyobozi mu myaka 6 ishize mu kugabanya imbogamizi abagore n’abakobwa ba batari abazungu bahura nazo aho bibanze mu gufasha umugore wese kugera ku ntego ze mu nzego zose.

Bimwe mu bigaragara muri iyi raporo harimo ukuntu abagore batari abazungu ( abirabura n’abandi batari abazungu b’abera) bamaze gutera intambwe igaragara mu burezi no mu bukungu. Umubare w’ibikorwa by’ubucuruzi bifitwe n’abagore b’abirabura bo muri Amerika wariyongereye ndetse akaba aribo baza ku isonga mu myanya y’imirimo ikorerwa mu nganda.

Gutwita ku bana b’abakobwa bakiri bato nabyo byaragabanutse, ahubwo umubare w’abarangiza amashuri yisumbuye na kaminuza urazamuka.

Ibimaze kugerwaho byose bikaba bizafasha gukuraho imbogamizi abagore n’abakobwa batari abazungu b’abera (women and girls of color) bahura nazo harimo kwirukanwa mu mashuri.

Nubwo hari ibyagezweho abagore batari abuzungu baracyafite imbogamizi bahura nazo harimo kuba bagize umubare munini w’abakene, umubare muke w’abakozi ugereranije n’uwabazungu no kuba bakunze kugaragara cyane imbere y’ubutabera.
Abagore batari abazungu baracyafite umubare munini w’abarwayi b’indwara z’umutima, umubyibuho ukabije, diabetes n’ubundi buzima butaboroheye, harimo kuba bafite umubare munini wabakorerwa ihohoterwa ryo mu ngo no kuba badafite aho bakura ibibatunga bihagije ingo zabo kandi bikagira ingaruka ku muryango mugari muri rusange.

Prezida Obama yashyizeho inama ya White House ku bagore n’abakobwa mu kwezi kwa mbere akimara gutorwa. Intego nyamukuru iyi nama ifite nuko izajya iganira ku bibazo ku bibazo bitandukanye byibasira abagore. Kuva iyi nama yashyirwaho imaze kuvuga ku bikorwa bitandukanye n’amategeko bifite ingaruka ku mugore n’umukobwa.

Tariki ya 12 Ugushyingo, 2014 abagize iyi inama y’abagore n’abakobwa muri White House bakoze inama n’abandi bafatanya bikorwa aho baganiraga ku byasohotse muri iyi raporo no gusuzuma ko ibyavuzwemo ko umugore n’umukobwa batari abazungu muri Amerika bateye imbere .

Sources : whitehouse.gov

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe