Ukwezi kwahariwe umuryango kwitezweho byinshi

Yanditswe: 13-11-2014

Mu gihugu hose harimo gukorwa gahunda y’ukwezi kwahariwe umuryango umuryango, aho bamwe mu baturage biteze kuzacyemurirwa ibibazo byabo dore ko ingingo zizibandwaho zitezweho kuzakemura ibibazo byo mu muryango.

Zimwe mu ngingo zizibandwaho mu kwezi kwahariwe umuryango harimo uburere buboneye bw’abana, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ihohoterwa rikorerwa abana n’icuruzwa ry’abantu n’ubukangurambaga ku kwirinda gusesagura mu bukwe n’ibindi birori byo mu muryango.

Abaganiriye n’Agasaro batangaje ko hari zimwe mu ngingo uko kwezi kuzibandaho basanga ziziye igihe aho bavuga cyane ku kumenya uko bakumira icuruzwa ry’abana b’abakobwa no kumenya uko bacunga neza umutungo mu birori no mu bukwe.
Sarah ni umubyeyi ushyingiye vuba, ariko avuga ko yabonye urubyiruko rusesagura mu birori by’ubukwe aho guteganyiraza urugo, akaba asaba leta gukora ubukangurambaga bw’ihariye mu kwigisha urubyiruko kudasesagura.

Sarah ati “ Kwirinda gusesagura mu bukwe rwose ni kimwe mu bintu by’ingenzi
mbona ko leta yari ikwiye gushyiramo ingufu bagahugura urubyuruko cyane cyane, kuko mbona aribo bagana habi. Ubona ngo umusore n’inkumi bakoreshe ubukwe bwa miliyoni 7 kandi nta miliyoni 2 bizigamiye!”

Si ku kudasesagura gusa abaturage bitezeho umusaruro ugaragara w’ukwezi kwahariwe umuryango ,kuko hari n’abababazwa n’ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa bajyanwa gucuruzwa mu mahanga.

Ntirenganya Jean Claude utuye mu Murenge wa Kanombe yagize ati “ izi ngingo zizavugwaho mu kwezi kwahariwe umuryango ndazishimye. Byumwihariko ndasaba leta ko yashyiraho amahugurwa mu Rwanda hose abantu bakamenya uko icuruzwa ry’abantu rikorwa kugirango ushutswe nawe amenye uko yatabaza ndetse n’uwaba akeka abo bagizi ba nabi amenya uko yabageza ku buyobozi”.

Iyi gahunda y’ukwezi kwahariwe umuryango ifite insanganyamatsiko igira iti “Uburere buboneye mu muryango: Ingenzi mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu.” Gutangiza ku mugaragaro iyi gahunda bizabera mu Karere ka Gatsibo, tariki ya 15 Ugushyingo 2014, gusoza iyi gahunda bizabera mu Karere ka Ngororero, tariki ya 10 Ukuboza 2014

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.