Uko abagore babyaye abana bafite ubumuga bahohoterwa

Yanditswe: 15-11-2014

Kubyara umwana ufite ubumuga bituruka ku mpamvu zitandukanye ariko akenshi usanga abagabo bahita babigereka ku bagore gusa ndetse bakanabahohotera bitwaje ko babyaye abana bafite ubumuga.

Ababyeyi b’abagore babyaye abana bafite ubumuga twaganiriye bavuga ko bahura n’ihohoterwa ry’uburyo butandukanye bakorerwa n’imiryango bashatsemo ndetse n’abagabo babo bakabahoza ku nkeke babaziza kuba barabyaye umwana ufite ubumuga.

Mukaneza ni umubyeyi wabyaye umwana ufite ubumuga bw’ingingo.Ubwo yaganiraga na Agasaro yatubwiye uko umugabo we n’umuryango yashatsemo bahoraga bamuhoza ku nkeke.

Mukaneza ati “ nabyaye umwana w’umukobwa avukana ubumuga bw’ingingo ameze nk’uwagagaye. Gusa umugabo wanjye we yahoraga ambwira ngo nzashake aho njyana uwo mwana ambwira ko mu muryango w’iwabo nta wundi muntu wabyaye umwana ufite ubumuga”

Uyu mubyeyi yarongeye ati “ Nahoranaga agahinda naterwaga no kuba narabyaye umwana wa mbere akaza afite ubumuga no kuba umuryango nashatsemo warandebaga nabi ndetse bakananyangira umwana”

Mukaneza ntiyaciwe intege n’abamusekaga ahubwo yatangiye kuvuza umwana we mu bitaro bigorora ingingo byo mu karere ka Kayonza, kuri ubu akaba afite icyizere ko umwana we azakira neza akagenda nk’abandi.

Undi mubyeyi utarashatse ko tuvuga izina rye yabyaye umwana ufite ubumuga bw’amaguru bakunze kwita ‘pied bots”. Ubwo yabyaraga umwan w’umuhungu wavukanye ubu burwayi umugabo we n’abaturanyi batangiye kumwumvisha ko ari amarozi ndetse rimwe na rimwe umugabo we akamubwira ko ari imivumo uyu mubyeyi yakomoye mu miryango y’iwabo bigatuma bahorana amakimbirane aho gushaka uko bavuza umwana.

Karangwa Calixte umugabo twaganiriye twamubajije impamvu abagabo bakunze kwigira ba nti bindeba iyo umugore wabo yabyaye umwana ufite ubumuga adusubiza agira ati:” akenshi abagabo dukunda kumva ko nta kintu kibi cyaduturukaho, ariko na none mbona ko abatererana abagore babo biba ari ukudashyira mu gaciro kuko umwana uko yaba ameze kose aba ari uw’ababyeyi bombi.”

Aba babyeyi nubwo bagize amahirwe bakabona aho bavuza abana babo, bashishikariza abagabo kudatererana abagore babo mu gihe babyaye umwana ufite ubumuga kuko akenshi nuwo mwana bimugiraho ingaruka ziyongera ku bumuga aba asanzwe afite.

Gracieuse Uwadata www.agasaro.com

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.