Mushikiwabo, umugore wa 3 ukomeye muri Afrika

Yanditswe: 17-11-2014

Ministri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo ari ku mwanya wa gatatu mu bagore icumi ba mbere bakomeye muri Afrika. Nkuko bigaragara kuri urwo rutonde rwakozwe na Radiyo Mpuzamahanga y’abafaransa RFI, abagore baruriho bari mu ngeri zitandukanye.

1. Nkosazana Dlamini-Zuma, umugore w’imyaka 65, yatangiye kuyobora umuryango wa Afrika yunze ubumwe muri 2012. Nkosazana yari asanzwe azwi cyane muri Afrika y’epfo aho yigeze kuba Ministri w’ubuzima n’uw’ububanyi n’amahanga akaba azwiho kuba umugore wihagararaho. Nkosazana kandi yahoze ari umugore wa Jacob Zuma akaba anabarizwa mu mutwe wa politiki wa ANC

2. Ellen Johnson Sirleaf, ku myaka 76 niwe mugore wambere waciye agahigo ko kuba prezida muri Afrika aho muri 2006 yatorewe kuyobora Liberia ndetse akongera gutorwa muri 2011. Muri 2011 kandi Ellen yabonye igihembo cyitiriwe Nobel.

3. Louise Mushikiwabo, umugore ufite imyaka 57, yabaye Ministri w’ububanyi n’amahanga wa leta y’u Rwanda kuva muri 2009. Louise azwiho kuba akoresha urubuga nkoranyambaga rwa twitter mu kuvuganira igihugu.

Mushikiwabo yamaze imyaka 22 aba muri Amerika aho yashakanye n’umunyamerika mbere yo kugaruka mu Rwanda muri 2008. Muri 2010 kandi Mushikiwabo yari yiyamamarije ku mwanya w’ubunyamabanga bw’agashami ka Loni kita ku bagore ( ONU- Femmes) waje kwegukanwa na Michelle Bachelet

4.Ngozi Okonjo-Iweala, afite imyaka 60 . Kuri ubu Ngozi ni Ministri w’imali muri Nigeria akaba yarabaye umwe mu bayobozi wa Banki y’isi hagati ya 2007 na 2011. Mbere yo kuba umwe mu bayobozi ba Banki y’si , Ngozi yabaye Ministri w’imali aho yabashije gukura Nigeria mu gihombo cya miliyari 18 cyari cyatewe na ruswa.

5.Isabel dos Santos, afite imyaka 41 akaba ari imfura ya prezida wa Angola Eduardo de Santos. Ikinyamakuru Fobes cyashyize Isabel ku myanya wa mbere mu bagore bakize muri Afrika ku bw’umutungo usaga miliyari 3,7 z’amadorari yibitseho. .

6. Folorunsho Alakija ,afite imyaka 63 akaba akomoka muri Nigeria. Alakija aza imbere ya Oprah Winfrey mu bagore b’abirabura bakize ku isi.

7. Bridgette Radebe, afite imyaka 54 , ni umugore wa Ministri w’ubutabrea muri Afrika y’epfo, akaba ari mu bagore bakize cyane muri Afrika y’epfo.

8.Dambisa Moyo, afite imyaka 46 akaba ari umunyazambiyakazi wize ibijyanye n’ubukungu muri Kaminuza ya Havard na Oxford. Moyo yanditse ibitabo bitandukanye, akaba yarashyizwe ku rutonde rw’abagore 100 bavuga rikijyana ku isi.

9.Ory Okolloh, afite imyaka 37 akaba yarayoboye Google Africa kuva muri 2010.

10. Adama ‘Paris’ Ndiaye, ni umunyasenegale ufite imyaka 36 akaba azwi cyane mu bijyanye n’imideli .

Source : rfi.fr

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.