Abasilikare b’abagore barwanya inyeshyamba mu Buhinde

Yanditswe: 18-11-2014

Bwa mbere mu mateka y’Ubuhinde, bahisemo kwitabaza abasirikare b’abagore n’abakobwa mu rwego rwo guhangana n’inyeshyamba zizwi ku izina rya Naxal.

Iyi kipe y’abasilikare b’abagore ifite imyambaro ya gisilikare ya kaki yatumye ubuhinde bwandika amateka yo kuba bamwe mu bihugu byohereje abagore mu ntambara zikaze zirimo amakimbirane.

Mu minsi ishize bohereje amakipe abiri mato y’abasilikare b’abagore bari kumwe n’abagabo ariko byagaragaye ko bakoze akazi neza ndetse bakanakora paturuye neza.

Ikipe imwe y’abagore b’abasilikare yoherejwe mu gace kashegeshwe na Naxal ka Bastar muri Chhattisgarh, indi kipe yoherezwa muri Jharkhand.
Abagore boherejwe muri abo basilikare bagera kuri 35 muri buri platoon. Bivugwa ko abagore bagiye bafite imbaraga kuko boroherejwe uburyo bw’imibereho.

Abayobozi bo mu Buhinde batangaje ko kohereza abagore muri utu duce twibasiwe n’inyeshyamba bizabafasha byinshi kuko bizaborohereza kumvisha abaturage n’abagore muri rusange ko abasikikare ari inshuti zabo bigatuma bamenya amakuru ku buryo bworoshye kandi bakazanafasha guhagarika ihohoterwa ry’uburenganzira bw’ ikiremwamuntu rikorerwa muri utwo duce.

Ibikorwa nk’ibi byokohereza abasilikare b’abagore mu rugamba rwo kurwanya inyeshyamba byabanje kugeragezwa mu gace ko mu burasirazuba bwa Bengal aho umutwe wa Naxal ukunze kwibasira.

Source : indiatvnes.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe