Bimwe mu byagezweho n’inama y’igihugu y’abana mu myaka 10

Yanditswe: 18-11-2014

Inama y’igihugu y’abana igiye guterana ku nshuro ya 10 aho izaba ihurirana n’ibindi bikorwa bitatu by’ingenzi harimo kwizihiza imyaka 10 inama y’igihugu y’abana imaze ishyizweho, kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe uburengazira bw’umwana bigahuzwa n’imyaka 20 u Rwanda rumaze rwibohoye.

Mu nama n’abanyamakuru yabaye kuri uyu wa 18 Ugushyingo mu rwego rwo gutegura inama y’igihugu y’abana izaba kuri uyu wa kane tariki ya 20 Ugushyingo 2014, Ministri w’uburinganire n’iterambere ry’umungango,

Oda Gasinzigwa yavuze ko mu gihe hari kwizihizwa imyaka 10 inama y’igihugu y’abana imaze ishyizweho bigahurirana n’imyaka 25 hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bw’umwana hamwe n’imyaka 20 u Rwanda rumaze rwibohoye, ko hari byinshi byakozwe mu rwego rwo guteza imbere umwana.

Bimwe mu byagezweho harimo gukura abana mu bigo by’imfubyi bakajya kurererwa mu miryango. Nubwo hari abagera ku 1000 batarabonerwa imiryango kubera ko gushakira abana imiryango bisaba inzira ndende Zaina Nyiramatama, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’abana asobanura uburyo bikorwa :

Gahunda ya Tumurere mu Muryango, ni urugendo rusaba kwitonda kuko habanza gutegurwa umwana, ubuyobozi bw’ibanze , umubyeyi ugiye kumwakira, umuryango(ikigo) yari asanzwe abamo ndetse no kumenya niba aho umwana agiye azashobora kwiga”

Ikindi kivugwa ko cyagezweho muri iyi myaka icumi inama y’igihugu y’abana imaze harimo kuvuganira abana bo mu mihanda nkuko Alexi Murenzi prezida w’inama y’igihu y’abana abivuga :

Hamwe na gahunda leta y’u Rwanda yashyizeho yo kurera abana mu miryango usanga abana bo ku mihanda baragabanutse nubwo hakiri byinshi bituma bajya ku mihanda nk’ubukene bwo mu miryango, guta amashuri, …”

Murenzi avuga we n’abandi bagize inama y’igihugu y’abana bigisha abana ububi bwo kujya ku mihanda ku bufatanye na leta y’u Rwanda, kandi akemeza ko hari igihe kizagera ugasanga nta mwana w’inzererezi uzaba ubarizwa ku muhanda.

Inama ya 10 y’abana izahuza abana 500 baturuka mu nzego zose bahagarariye abandi, kuri iyi nshuro hakaba haratumiwe abana 20 bazaturuka mu bihugu bigize umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba.

Gracieuse Uwadata www.agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe