Uko wakirinda ibyuya mu biganza

Yanditswe: 19-11-2014

Gututubikana mu biganza bikunze gutangira ku myaka 13 ukaba wabikomezanya mu buzima bwawe bwose. Akenshi usanga abantu bagira ibyokere mu biganza bagira isoni zo gusuhuzanya ndetse bikaba byakubuza kugira imirimo imwe n’imwe ukora. Gusa igishimishije nuko hari uburyo wakoresha ugahagarika ibyo byokere.

Jya uhanagura intoki nyuma yo kuzikaraba : Si byiza kureka intoki zawe zikiyumutsa nyuma yo kuzikaraba, uba ugomba kuzihanagura cyangwa ukazumutsa kandi ukitwararika kuzikaraba buri gihe uko ubonye ubyokere biri kwiyongera

Si byiza gukoresha isabune y’amazi : mu gihe biba ari ngombwa ko woga intoki uvuye muri toilettes cyangwa mbere na nyuma yo kurya, uba ugomba kwirinda gukoresha amazi arimo isabune ahubwo bikaba byiza ukoresheje amazi meza hamwe n’isabune isanzwe.

Koresha umuti wo gukaraba urimo alcool : umuti wo gukaraba urimo alcool uba mwiza mu gihe udafite uburyo bwo gukaraba ngo wihanagure kuko iyo alcool ifasha kurwanya bya byokere biza mu biganza.

Itwaze akantu ko kwihanaguza : Mu gihe uri ku rugendo cyangwa uri ahantu utari bubone uko ukaraba jya witaza urupapuro rw’isuku( papier mouchoir) cyangwa agatammbaro ko kujya wihanaguza kugirango ibyokere bitaza kuba byinshi cyane.

Gukonjesha intoki : hari abantu bagira ibyokere bikonje mu biganza ariko bikiyongera cyane iyo hashyushye. Kuri abo bantu biba byiza iyo bashatse uburyo bakonjesha intoki bakazitumbika mu mazi akonje n’ubundi buryo bwo gukonjesha ariko bitari cyane.

Gusiga poudre mu biganza : niba ushobora kubona poudre hafi yawe ushobora kuyisiga mu biganza byawe ikaba yamira ibyo byokere. Koresha poudre yorohereye y’abana nka jonhson n’izindi. Ushobora no gusigamo bicarbonate de soda ku babasha kuyibona

Irinde imyambaro ikurura byokere : hari abantu bakunda kwambara ama ga( gants) y’intoki akurura ubushyuhe mu biganza, bityo mu gihe ufite ikibazo cyo kugira ibyokere byinshi mu biganza bikaba byakongerera ingorane zo kubyongera

Nubwo ubu buryo tuvuze haruguru bwagufasha kugabanya ibyo byokere, twakugira inama yo kwegera abaganga bamenya impamvu itera iyo ndwara bakaba bakuvura. Hari uzasanga iyo ndwara ifite inkomoko ku ruhererekane rw’imiryango, ariko rimwe na rimwe hari abantu bashobora kwibasirwa n’iki kibazo bitewe n’ izindi ndwara nko kugira uturemangingo twa tiroyide “thyroide” twinshi, kugira ibibazo by’imitekerereze, gucura ku bantu b’igitsina gore ndetse no ku bantu bafite umubyibuho ukabije.

Abaganga bavuga ko hari uburyo bwo kuvura iyi ndwara nko gutanga imiti nka iontophoresis, na botox cyangwa se bakabaga imyakura( neurf) iba mu gituza ituma habaho ibyokere bivuye ku ntekerezo.

Source : wikihow.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe