Ministri w’intebe yasabye ababyeyi kwita ku burere bw’abana

Yanditswe: 20-11-2014

Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro inama y’abana ya 10, Ministri w’Intebe Anastase Murekezi yasabye ababyeyi kwita ku nshingano zabo harimo guha uburere bukwiye abana babo bakurikirana imibereho yabo kandi bakabumva.

Ababyeyi basabwe kubahiriza inshingano zabo harimo abarezi, ababyeyi b’abana n’abayobozi b’inzego zose aho bose basabwe gukora uko bashoboye kose bubahiriza uburenganzira bw’abana babaha uburere bukwiye.

Ku ruhare rwa Leta nk’umubyeyi mu kurera abana, Ministri w’intebe yavuze ko ibyiza byinshi byagejejwe ku bana bishingiye kuri politiki nziza na gahunda igihugu cyashyizeho zo kwita ku bana.

Bimwe mu byo Ministri w’intebe yavuze bashyizweho na Leta mu rwego rwo kurengera uburenganzira bw’umwana harimo uburezi bw’ibanze bw’imyaka cumi n’ibiri, gahunda ya Tumurere mu Muryango na Malayika Murinzi, hatirengangijwe amategeko arengera abana yashyizweho mu myaka 20 ishize u Rwanda rwibohoye no kugabanya umubare w’abana bapfa bavuka.

Ubwo yavugaga k’uruhare rw’ababyeyi b’abana, Ministri Murekezi yabibukije ko bagomba kwita ku bana bazirikana ko abana ari imbuto nziza zigomba gufatwa neza zigakura. Ababyeyi kandi babwiwe ko bagomba kurinda abana ihohoterwa n’icuruzwa rikorerwa abana babakurikirana mu gihe bagiye ku mashuri no muri za misa kuko akenshi mu nzira bahuriramo n’ibyiza n’ibibi bitandukanye.

Agarutse ku ruhare rw’abana mu guharanira uburenganzira bw’abo, Ministri w’intebe yashimiye abana bahagarariye abandi mu myaka icumi ishize aho bamwe kuri ubu bamaze kuba inkumi n’abasore. Byumwihariko abana bayoboze inama y’igihugu y’abana kuva muri 2004 kugeza ubu bagejejweho ibihembo.

Muri uyu muhango wo gutangiza ku mugaragaro inama ya 10 y’abana, Ministri w’iterambere ry’umuryango Oda Gasinzigwa yashimiye Prezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame uruhare bagira mu guharanira no kurinda uburenganzira bw’umwana.

Iyi nama y’igihugu y’abana ya 10 ifite insanganyamatsiko igira iti : “ imyaka 20 irashize : Dukomeze duteze imbere uburenganzira bw’umwana” Abana bateraniye mu nama ya 10 basaga 500 baturutse mu turere twose tw’igihugu n’abandi bana bagera kuri 18 bahagarariye ibihugu byabo bigize umuryango w’Afrika y’iburasirazuba.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe