Abana baranenga ba se ko batabaganiriza.

Yanditswe: 21-11-2014

Ababyeyi b’abagabo baranengwa n’abana babo ko batabaganiriza nkuko babigaragarije mu kiganiro agasaro.com yakoze ku munsi munsi wo kubahiriza uburenganzira bw’abana kuri Radiyo 10.

Muri icyo kiganiro cyari kigamije kuvuga ku bikorwa ababyeyi bakwiye gukorana n’abana mu rwego rwo kubitaho babaha umwanya ukwiriye, harimo kubaganiriza, kubaherekeza ku ishuri, gukorana imirimo itandukanye n’ibindi. Nyuma yaho abantu bafungurirwa umurongo wa Telefoni ngo batange ibitekerezo. Mu bahamagaye rero hari higanjemo abana b’ingimbi n’abangavu ( teenagers) bose bahurije ku kuba ababyeyi babo b’abagabo batabaganiriza.

Umwana umwe w’umukobwa yavuze ukuntu se atamuganiriza ndetse akaba amutinya cyane. Undi ati : « papa iyo aje agasanga umwana urira, akubita uri kurira atanamubajije impamvu yariraga, » undi mwana w’umuhungu ati « papa wapi ntatuganiriza niba ari akazi kenshi sinzi, » undi musore ati « nubwo papa atatuganiriza basi mumpere indirimbo » n’abandi bagiye bahamagara birerekana ko kimwe mu bibazo abana bafite ari ukubura uburyo bwo kuganira n’ababyeyi babo b’abagabo.

Ku rundi ruhande ariko abana berekanye ko ababyeyi babo b’abagore aribo babaganiriza benshi bavugaga bati “ ababyeyi si bamwe, mama we aratuganiriza”. Abandi basabira ba mama wabo indirimbo zitandukanye zijyanye no kubabwira ko babashimira uko babitaho.

Nubwo tutavuga ko ababyeyi b’abagore bose bita ku kuganiriza abana ijana ku ijana ariko nyuma y’icyo kiganiro biragaragara ko kudaha umwanya abana ku babyeyi b’abagabo ariko gukomereye abana bari mu kigero cy’ubugimbi.

Zimwe mu ngaruka rero iyo abana b’abahungu bataganirizwa na ba se cyangwa batababona muri rusange harimo ni ukutigirira icyizere, kudafata ibyemezo vuba, gutinya kuba umuyobozi cyangwa kutubaha abayobozi, ndetse no kwigira icyigenge no gufata ibiyobyabwenge.

Ingaruka ku bakobwa bo harimo kubura urukundo rw’ibanze mu buzima bagahora barushakisha, kunanirwa kwihagararaho mu byemezo ndetse no guhora bumva yayoborwa n’abandi ( dependent).

Mu gusoza icyo kiganiro ariko hari icyizere ko bishobora guhinduka, umusore umwe yarahamagaye ati ikiganiro mwakoze ndumva biteye ubwoba ati "buriya twe nitugira abana tuzajya tubaganiriza". Ni mu kiganiro rero Agasaro.com ikora kuri radiyo 10 kuva ku wa 1 kugeza ku wa kane saa mbiri n’igice za nimugoroba kugeza saa yine z’ijoro.

Astrida.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe