Indabyo watera ku rukuta rw’igipangu

Yanditswe: 21-11-2014

Igipangu cyangwa cloture y’urugo bifasha byinshi mu kurinda umutekano w’urugo, ariko si icyo gusa kuko igipangu ari ahantu hakomeye ku bice bigize urugo bishobora gutakwa bigatuma urugo rugaragara neza.

Bene izi ndabyo ziri ku ifoto ushobora kuzite ku gipangu cy’amatafari cyangwa se cy’ibyuma gusa zigatondagiraho ugasanga byongereye ubwizwa ku nyubako yawe.

Mu gihe izi ndabyo zimaze gukura ni byiza kuziconga neza kugirango zitaba ibihuru ugasanga icyari indabyo nk’umutako mwiza cyahindutse umwanda.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe