Immaculée, ayobora abaganga b’indwara zo mu kanwa

Yanditswe: 25-11-2014

Immaculée Kamanzi avura indwara zo mu kanwa, akaba anakuriye ishyirahamwe ry’abaganga b’indwara zo mu kanwa babaga. Nubwo Immaculée n’abandi baganga bari hamwe mu ishyirahamwe bakiri bake, hari byinshi bamaze kugeraho ndetse bakaba bakomeje gutera imbere.

Immaculée ayobora ishyirahamwe ry’abaganga b’indwara zo mu kanwa bagera kuri 28 bashobora kubaga( dental surgeons) muri abo baganga 12 nibo b’abanyarwanda, abagore bakaba ari 4 gusa.

Gusa na none usibye aba baganga 28 bari ku rwego rwo kuba babaga hari n’abandi baganga benshi b’indwara zo mu kanwa (dental therapists) babyize kuva aho ishuri ry’indwara zo mu kanwa ryatangiriye mu Rwanda bakaba banafite nabo ishyirahamwe ryabo. Nubwo abo bandi batari ku rwego nk’urw’aba 28, nabo bakora umurimo utoroshye wo kuvura abafite indwara zo mu kanwa z’ibanze hirya no hino mu bitaro bitandukanye n’amavuriro.

Ku myaka 20 Immaculée amaze avura indwara zo mu kanwa , niwe mudamu wa mbere mu Rwanda watangiye kuvura indwara zo mu kanwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 dore ko icyo gihe bari abaganga 2 gusa bashobora kuvura indwara zo mu kanwa bakanabaga. Kuba nta baganga b’indwara zo mu kanwa bariho icyo gihe ndetse no kuri ubu bakaba bakiri bake Immaculée avuga ko biterwa no kuba nta shuri ry’indwara zo mu kanwa ryari mu Rwanda ubu rimaze imyaka mike ritangiye. .

Mu byo ishyirahamwe ry’abaganga b’indwara zo mu kanwa rimaze kugeraho harimo guha ubushobozi abaganga bo mu bitaro byo mu turere bigishwa ubutabazi bw’ibanze, gukorana n’abaganga b’abagore kuko akenshi indwara yo mu kanwa bita ifumbi igira ingaruka nyinshi ku buzima bw’umwana uri mu nda bikaba byatera kubyara umwana ufite ibiro bike.

Ikindi ishyirahamwe ry’abaganga b’indwara zo mu kanwa ryakoze ni ukwita ku bidukikije aho babashije kubona ama mashini ayungurura imyanda iva mu guhoma amenyo yangiza ibidukikije bakajya bayikusanya ikajya kujugunya ahatu habugenewe itavanzwe aho itakwangiza ibidukikije.

Immaculée mu kazi aho avurira abarwayi indwara zo mu kanwa

Immaculée avuga ko ibibazo abanyarwanda bakunda guhura nabyo by’amenyo n’izindi ndwara zo mu kanwa akenshi biterwa n’umuco wo kwivuza ari uko umuntu yaraye yicaye ababara. Mu rwego rwo kwirinda indwara z’amenyo ni byiza kwisuzumisha kabiri ku mwaka haba ku mwana no ku muntu mukuru hakiyongeraho no koza amenyo buri gihe nyuma yo kurya

Uyu muganga uzobereye mu buvuzi bw’indwara zo mu kanwa agira inama abantu bose muri rusange kujya bisuzumisha mbere yo kuremba kuko uretse indwara z’amenyo hari microbe zo mu kanwa zitera indwara z’umutima ndetse zikaba zakongera uburwayi bwa diyabete. Aha abarwayi ba diyabeti bashishikarizwa kujya kwisuzumisha indwara zo mu kanwa inshuro zirenze kabiri mu mwaka.

Immaculée kandi nk’umwe mu bagore bake bavura indwara zo mu kanwa yifuza ko umubare w’ abagore bakora uyu mwuga wakwiyongera, akaba ashishikariza abakobwa kwitabira uwo mwuga.

Astrida

Ibitekerezo byanyu

  • Mbega inkuru itangaje !
    abaganga b’indwara zo mukanwa ngo ntabahari ?sinzi icyo Immaculee yashakaga kuvuga ?
    Abashaka amakuru nyayo bazasure University of Rwanda /CMHS/School of dentistry bamenye amakuru nyayo.kuva 1998 school of dentistry irahari kandi yatanze umusaruro ugaragara kubw’umurava wa Dr.Ebra MUHUMUZA.
    Immaculee urabeshya isi n’abanyarwanda muri rusange.
    Warakoze cyane Dr.Ebra, former dean of school of dentistry in Rwanda.may God bless you !

  • wenda yavugaga aba ba specialiste kuko mu kinyarwanda bose ni abaganga ariko ntago bafite levels zitandukanye.

  • bose ni abaganga basanzwe bari kurwego rwa Ao(Bachelor degree in dentistry)cg se Bachelor in dental surgeon/.Nta mu specialiste w’umunyarwanda uhari muri field ya Dental buretse abanyamahanga nibo bamwe bari kururwo rwego.Abandi bose bakora basic dentistry including Immaculee.

  • ibi bintu Immaculée yanditse biratangaje. sintekereza ko abo baganga 27 aribo bavura millions z’abanyarwanda. ngo ishuri ry’igisha abavura indwara zo mu kanwa n’amenyo rimaze imyaka 3 ? hahahhhh, KHI imaze igihe kirenga imyaka 15 kdi yatanze umusaruro ugaragara aho yatanze aba DENTAL THERAPISTS benshi bavura abanyarwanda muri rusange. Abo baganga 27 rero bose bibera muri Kigali sinzi nimba aribo bavura abanyarwanda gusa. naho kuvuga ngo batanze amahugurwa ku bafasha abaturage muri district hospitals, arabeshya cyane. kuko abanyuze muri department of dentistry bakahava ari aba Therapists, bahavanye ubumenyi buhagije bubemerera kuvura. Let’s work hand in hand tureke kuzana ihangana na emotion. Thx to you Dr Ibra

  • bjr, iyi nkuru irababaje kandi iteye nagahinda, Icyahoze ari KHI MU ishami ryayo ry’ubuvuzi b’amenyo nindwara zo mukanwa buri mwaka harangiza abakabakaba 30 bavura kandi bakita kubibazo byindwara z amenyo ko my kanwa bakora mubitaro bitandukanye murwanda ndetse no hanze yigihugu. sinzi niba bariya27 aribo bakora nu rwanda hose ? UR, CNHS BAGOMABA kumenya aho abaharangiza bajya nicyo bakora niba badafatwa nkabaganga, Minisiteri y’ubuzima nayo twavugako ikoresha abantu itazi niba iziko 27 aribo ifite. c domage.

  • Dr immacule urabeshya is I Ku manywa yihangu, abakoro kuri district hospital nabaki se ? nibikoko se ? university of Rwanda abaharangiza babigisha iku ? cyokora ndabona ufite ikibazo, ukwiye ingando ugasobanurirwa amateka yigihugu cyacu, ndabona ufite professional discrimination kandi tugomba gukora nka team,iyi comment mwereke immacule kuko ariyemera birengeje, minister aya magambo ntiyavuga, murakoze

  • Natunguwe cyane no kubona inkuru ku Gagasaro ngo " Mu Rwanda hari abaganga 27 gusa bavura indwara zo mukanwa" Bita gajwe na Dr Immalee w’umunyarwada. Mbega we icyo yita indwara zo mukanwa ni iki ? Ko yicara muri kigali agakorera muri clinic ye privee yarangiza akirengagiza ko hari abana b’abanyarwanda bize dental therapy bafasha abanyarwanda hirya no hino mu gihugu mukuvura indwara zo mu kanwa. Bikaba binazwi neza ko aba ba. dental therapists bafitiye igihugu akamaro kubishyanye no kuvura indwara zo mu kanwa. Mbona uyumuco wo gutangaza inkuru z’ibinyoma mu bitangaza makuru ukwiriye guhanwa n’amategeko.

  • hhhhh,,,mu gihugu hari Hospital zingahe zidafite nibura abaganga 2 bavura indwara zo mukanwa ? IMMACULEE Ntukabeshye itangazamakuru kbsa. Uko nukutamenya inshingano zawe rwose, gusa nta burambe mbona ufite mu kazi kawe mu guhagararira iri shyirahamwe ry’abaganga bavura indwara zo mu kanwa. University of Rwanda isohora nibura abaganga 20 buri mwaka barangiza muri ubu buvuzi bafite Bachelor’s degree. so, kuva 1998 kugeza ubu ushobora gukora imibare ukabona bose hamwe.
    Ndibaza ko IMMACULEE Adashobora gutinyuka kubeshya itangazamakuru bigezaha,, kereka niba harizindi nyungu abifitemo. Mushobora gusura UR-CMHS for further informations.

  • HAhahahahah ngo abaganga 20 ? nibwo bwa mbere mbonye umuyobozi utazi abo ayobora abo aribo.abvura indwara zo mu kanwa ni benshi mu gihugu rwose, buri mwaka harangiza nibura abanyeshura 20 bafite impamyabushobozi ya Bachelor’s degree muri ubu buvuzi.

  • Immaculée yiyita Dr gute ? azerekane iyo doctorat aho yayigiye turebe abaganga bamenyo barahari kd bakora neza ahubwo ni ishyari ahari. njye amakuru mfite nuko ari Ao muri dentistry. Immaculée tuza humura byose ni ibyisi ntagahora gahanze byose bizarangira Iyo doctorat uvuga ahubwo bazagucunge ishobora kuba ari incurano......

  • Hhhhhhhhh ! Biratangaje kubona immaculate avugako ntabavura indwara zo mukanwa, muzasure clinics zibegereye cg hospitals murebeko ariwe ukoramo. Gusa arishongora agakabya.

  • ahubwo Makurata ntabaho pe. Ese nkiryo vangura usazanye rizakugeza kuki ? nonese iyo bavuze dentistry wumva iki ?Ese uravuga ngo ishuri ritangiye vuba wibwirako dentistry wize muri annee 47 ikiri nkiyo turikwiga ? byaba byiza uje bakaduha exam tukakwereka uwo uriwe,wasigajwe inyuma nimyaka ugezemo irabikwemerera. amanota yurusenda waduhaga turi muri stage wibwiraga ko ntaho tuzagera ? reka tukuzanire d.egree turi gukorera vuba aha maze urebe ngo uraba assistant. madam,sobanukirwa mbere yokubivuga .

  • abaganga ntabahari kandi ,abanyarwanda hafi ya bose mu bitaro by uturere baravurwa kandi bakavurwa nabaganga ba menyo,ikibazo ubwo ni urwanda ubu rusigaye rugizwe n uturere 27 twa madame immaculee ?ese kwitwa muganga ni ngombwa kuba uri umuganga ubaga a surgeon, ?kuki se ahubwo leta yu rwanda iha uburenganzira abatari abaganga ba menyo muri abo 27 immacule ayoboye,bakavura abanyarwanda ? UBUSHOBOZI BW UMUNYABWENGE NTABUHONDESHA ABO ARUTA ?AHUBWO ABAHA IKIGANZA MAZE AKABAZAMURA AHO ARI, tuzi neza abagize uruhare kugira ngo ubuvuzi bw amenyo butere imbere mu rwanda,harimo leta yu Rwanda,KHI ndetse nabarimu benshi baba nyamahanga bitanze bagakora iyo bwabaga, naho uwirata imiringa ,nagire ishyaka akomereze aho abandi bari bagejeje bubaka abanyarwanda we atinya ko bazamutwara isoko,aho gukunda igihugu ngo acyitangire ,wee ari kubara isoko riri kumucika,rwandans are not your cobayes,are great people in small country ;

  • Muraho neza ! Nyuma yo gusoma ibitekerezo byanyu twabajije Kamanzi Immacule dusanga we yaravugaga abaganga bashobora kubaga ( dental surgeons) ntabwo yavugaga abaganga basanzwe b’indwara zo mu kanwa ( dental therapists. Mu kinyaranda rero kuko bose tubita abanganga b’indwara zo mu kanwa nibyo byateye urujijo kuri bamwe.

    Murakoze !

  • Hahahahaha babivuze ukuri ntawivuga amabi koko ? Kubaga avuga se ni ukuhe ? yavuye CHUK abaze bangahe ntitwahoraga dutabarwa nabo muri Cuba nabandi banyamahanga babaga bagize umutima wa kimuntu none ngo arabaga !!!!! Ariko mana wee nabage simubujije rwose. Tujye twemera our weakness tureke guhimba no gushaka kugaza ngo tubeho twenyine.

    Ubuse arabaga ni Mumena nibura ? turabyemera habaho niveau zitandukanye mu madomaine menshi ariko iyo avuga ngo hari abaganga 27 mbona aba yirebera mu mazi. None se muri HMIS ya minisante rapport ya oral health status mu gihugu irimo konzi ko ari ikibazo kizwi kuri MOH zitangwa na Immacule na 26 bandi gusa ra ? ahaa nimureke dushyirehamwe duteze imbere igihugu kuko na HE ati no General without....... none ? Akumiro gusa karagwira. Immacule hahahahahaha !!!!!!

  • Ariko rero burya uyu mu Mama aratangaje kd sinzi ko umuntu nkawe yaba areba hafi cyane kuriya. Ese ubu uretse itangaza makuru ririmo abantu bakuze uwajya muri neonatogie ho za mpinja zabyemera ? Uretse nabo avuga ko ayoboye muzasure office ya RDA murebe members bahari cg RAPHC arebe abanyamuryango ba dental barimo.

    erega niyemere ko twese dukora umwuga umwe gusa kinyuranyo ni Job Description gusa none Immacule est ce que tu es Immacule vraiment ? je ne pense pas.

  • urakoze kuri ubu bugororangingo bwinkuru ubashije gutanga, ariko ndumva hakorwa inkuru ivuguruza iyi, mukumva impande zombi Immaculee (dental surgeon) na Karangwa Alphonse(dental therapist) havamo amakuru afatika kandi yimpamo, kuko bachelor’s degree in dental Therapy na bachelor’s degree in surgery, mbona zose ari A0,

  • Ubundi ikibazo ni ururimi rw’ ikinyarwanda rutabyumvikanisha neza aha abo 28 yavugaga ni abitwa dental surgeons mu cyongereza hakaba n ’ abandi bitwa aba dental therapiests kandi nabo yavuze ko bahari ikibazo ni ukubyumva mukinyarwanda urugero rundi akenshi umuturage umuntu wese abonye akora kwa muganga akenshi bammwita umuganga ibyo sibyo rero umuganga ni medical doctor abandi ni abaforomo(nurses) cg ababyaza(midwife)......

  • Igitekerezo cyanjye : mbona hakwiriye gushakwa uko habaho council imwe ihuriweho nabaganga bose bavura indwara zamenyo no mukanwa ahokugirango tube muri council ebyiri zitandukanye kandi twese tuvura amenyo. Kuki abize dentistry Ao baba muri RAHPC, abize dental surgery bakaba Rwanda Medical and Dental Council.

    No Muri KHI (aho abenshi twize) ubu Dental department yabaye School of Dentistry ntinakibarirwa muri ALLIED Health Sciences. sinzi impamvu bakomeza kudushyira muri council ibamo abantu bomuri ALLIED sciences tutakibarirwamo,kandi njye mbona iriya council itatuvuganira twe nkabize dental cg ngo idukurikirane imenye ibyacu. Hakwiyiye kubaho impinduka namavugururwa. ninaho bahera batwihakana. Abafite Ao muri dental theraphy ntakivugira.... kandi umubare urakomeza kwiyongera. Murakoze cyane.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe