Ababyeyi bahagaritswe imitima n’umwana wakorewe iyicarubozo

Yanditswe: 24-11-2014

Muri iyi week end hakomeje gukwirakwiza amashusho ku mbuga zitandukanye yerekana umukozi wo mu Bugande wakoreye umwana yareraga iyicarubozo. Bamwe mu babyeyi bavuga ko bitaboroheye kuyareba kuko batewe impagarara n’ukuntu basigira abana abakozi.

Ababyeyi ndetse n’abakiri ingaragu barebye amashusho y’umukobwa witwa Jolly Tumuhirwe yafashwe na camera yari ihishe aho arera umwana w’umwaka n’igice witwa Arnella Kamanzi, usanga bose imvugo ari imwe kuko batewe ubwoba n’ibyo abakozi bakorera abana igihe ababyeyi babo badahari.

Umubyeyi witwa Umwiza Sylivia yagize ati :“Mbega byarandenze abantu banyoherereje iyi video ku cyumweru ariko byanteye ubwoba budasanzwe. Sinabona ikindi nabivugaho kuko birenze ubunyamaswa.Uyu munsi nagiye gusiga umwana nibutse ibyo nabonye mu mashusho nanirwa no kugenda.”

Umukobwa ufite imyaka 24 nyuma yo kureba aya mashusho yagize ati “ Nubwo ariya mashusho yafatiwe I Bugande ntibikuraho ko natwe hano iwacu tugomba gukurikirana ; tukamenya ibyo abakozi basigara bakorera abana. Uriya mukozi w’umukobwa ni umwicanyi bashyize mu rugo bibwira ko ari umukozi.

Urebye uyu mukobwa ntaho ataniye na wa wundi w’I Nyamirambo wishe umwana amukebye ijosi ! Nubwo ntarabyara mbona ko ababyeyi bakwiye kujya bagenzura abakozi bazana mu rugo kuko bamwe baba bafite amateka mabi barahinduse nk’inyamaswa.”

Amashusho yafashwe uyu mukozi atabizi agaragaza iyicarubozo yakoreye umwana ubwo yamugaburiraga ibiryo byinshi yatangira gushaka kubyanga kugirango abanze amire akajya abimutsindagira ngo abirye ageze aho aramureka akajya abyirira.

Nyuma umwana yicaye yahise aruka kuko yari yariye ibiryo byishi kandi ku gahato, umukozi yahise amusunika n’imbaraga nyinshi agwa hasi, wa mukobwa afata itoroshi akajya ayimukubita ari nako amukandagira nkukubita umuntu mukuru wakoze icyaha gikomeye. Umwana yaratakaga cyane ariko wa mukozi ntagire impuhwe akajya amunyukira hasi.

Nkuko tubikesha daily monitor ku bw’amahirwe ababyeyi basanze uyu mwana akiri muzima barebye muri ya camera basize basanga umukozi yakoreye umwana wabo iyicarubuzo, niko gutabaza polisi. Kuri ubu Tumuhirwe ari muri gereza akaba azongera kugaragara mu rukiko tariki ya 8 Ukuboza, 2014.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe