Ibiranga umukozi ufata nabi umwana

Yanditswe: 25-11-2014

Mu ngo nyinshi mu Rwanda usanga hari umukozi uba ushinzwe kurera abana, nyamara uko iminsi ishira bigenda bigaragara ko hari abakozi bafata nabi abana ukaba utapfa no kubimenya. Dore uburyo wamenya niba umukozi ukurerera abana abafata nabi.

Uburyo agusobanurira ibikomere biri ku mwana : hari umwana uba uzi neza ko yitonda adakubagana kandi na none bikajyana n’imyaka ye. Mu gihe umukozi ari kuguha ubusonanuro ku bikomere biri ku mwana jya wibaza niba koko umwana wawe ashobora gukubagana bigeze aho yagira ibyo bikomere. Tega amatwi neza wibaze niba uburyo umukozi ari kukubwira umwana yakomeretsemo bijyanye naho yakomeretse.

Uburyo umwana wawe abona umukozi : iyo umukozi afata nabi umwana akenshi uzabona umwana amutinya cyane ku buryo iyo umusize arira cyane no mu gihe ugeze mu rugo ukabona adashaka ko umukozi yongera kumukoraho

Akenshi uzasanga umukozi ataka cyane ko avunika : Akazi ko kurera umwana ntikoroshye, ariko na none niba uko ugeze mu rugo umukozi ahora akubwira ko umwana amurushya ukabura n’umunsi umwe yakubwira ko yitonze kandi ubona ko umwana adasanzwe afite ingeso yo kuruhanya akenshi biba ari amakosa y’umukozi yo kuba atazi kurera.

Uzabona umukozi adashaka ko muhuza amaso kandi agasubiza nibyo utamubajije : iyo umukozi azi ko yakoze amakosa rimwe na rimwe araceceka cyane cyangwa se ukabona avuga cyane akakubwira n’ibyo udakeneye kumenya n’ibyo utamubajije.

Uzasanga iyo ugeze mu rugo umukozi ahita aguhunga : Iyo umukozi afata nabi umwana ugera mu rugo agahita ashaka aho yigira ntagire ikintu na kimwe akubwira ku kuntu umwana yiriwe

Ubona iyo umwana yarwaye umukozi amufata ate ? Iyo umukozi akunda umwana kandi amufata neza, n’iyo umwana yarwaye ukamujyana kwa muganga ugera mu rugo ukabona ashishikajwe no kumenya uko basanze ameze ndetse no mu gihe wasabye ikiruhuko ngo ubone uko umwitaho ukabona ko umukozi ahora akubaza niba ubona umwana ari koreherwa.

Guhindura imico y’umwana ku buryo budasobanutse : imico umukozi atoza umwana usanga ariyo afata kuko ariwe baba birirwana. Bityo rero iyo ubonye umwana ari guhinduka mu mico yari asanganwe ku buryo budasobanutse biba byiza witonze ugasuzuma uko umukozi afata umwana ukamenya amagambo amubwira iyo udahari.

Gusuzuma uko umukozi afata umwana si ngombwa gusiga za camera mu nzu usibye ko ubishoboye wabikora, ariko na none mu gihe ubonye hari bimwe mu bimenyetso twavuze ushobora kuza mu rugo umutunguye cyangwa se ugahamagara umuntu muturanye akajya anyuzamo akakurebera ariko na none mukabikora mu bwenge ku buryo umukozi atamenya ko umucunga.

Source : drphil.com

Ibitekerezo byanyu

  • Aha hari aho mwibeshya ko umuntu ashobora kubwira umuturanyi akamurebera ariko mqwirangagije ko akenshi abakozi bashukwa nabaturtanyi ikindi kandi iyo umuturanyi abona umukozi wawe yiotonda uwe yaramunaniye ashaka buryo cyi yabateranya iki cyanyuma sinyemeranyaho namwe murakoze.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe