Impamvu abagabo bitwaza bagaharika abagore babo

Yanditswe: 28-11-2014

Ubuharike rimwe na rimwe bufatwa nk’umuco ndetse hakaba na bamwe babikora nk’imyemerere yabo, ariko uko bukorwa kose ni ihohoterwa ryibasira abagore. Hari impamvu zitandukanye abagabo bakunda kugira urwitwazo mu guharika abagore babo.

Gushakana mutarakundanye : Igihe kinini bivugwa ku bantu bahura bagashimana nyuma y’ igihe gito bakabana ntawuzi imico y’undi. iyo bageze mu rugo umwe ashobora kunanirwa kwihanganira imico ye akaba yamuharika.

Guhorana ibibazo byawe bwite mu rugo : Umugore uhorana ibibazo bye bwite cyane cyane ibyerekeye umuryango avukamo cyangwa akazi akora akenshi aharikwa, kubera atajya yishima, umugabo agakenera umunezero w’abashakanye akawubura akananirwa kwihanganira mugenzi we mu bibazo afite agashakira umunezero ku bawufite.

Kubyara upfusha : umugore twaganirirye wo mu karere ka Musanze yatubwiye ko umugabo we yamuharitse kubera ko yapfushije abana benshi, ati “si byiza ko munyandika ho byinshi kuko sinjya nifuza ikintu cyatuma nibuka iby’urugo rwanjye cyangwa ngo hagire umbaza ho byinshi kubera ibibazo narugiriyemo, naharitswe maze gupfusha abana batanu .”

Indwara zidakira : abagabo bamwe baharika abagore babo kubera abagore barwaye indwara zidakira bakanga ko bazabarushya cyangwa ko batazabasha gukorera urugo umugabo agata umugore we akishakira umuzima.

Ubusinzi : ubusinzi nabwo ni imwe mu mpamvu zikomeye zitera ubuharike kuko iyo umwe bu bashakanye agira ubusinzi bukabije abangamira cyane uwo babana, bigatuma rero habaho ubuharike, niba umugore asinda bishobora gutuma umugabo amuta akishakira undi umuha amahoro. Iyo kandi ari umugabo ugira ubusinzi usanga akenshi agenda abyara ahantu hatandukanye bikazavamo guta umugore we akajya mu bandi.

Akazi ka kure : kutaba mu rugo kenshi nabyo bishobora gutera ubuharike, kuko hari abagabo batabasha kwihanganira kubaho batari kumwe n’abagore.

Impamvu wavuga iyo ariyo yose yagutera guharika uwo mwashakanye ntikwiye gutuma ufata umwanzuro utabanje gushaka umuti w’kibazo mufitanye hagati yanyu nk’abaskakanye. Kuko burya ushobora kwirukira abandi ugasanga nabo bameze nk’uwo usize.

M.Violette

Ibitekerezo byanyu

  • Mubyukuri ndabashimiye mujye mujyira inama abagabo kuko nibo bagira iyo mico kandi akenshi usanga niyo agiye kure yawe agashaka undi mugore wowe ntaba akikwibuka ubwo ibisigaye nyose urimenye jyewe byambayeho ndabizi gusa birababaza kandi bitera agahinda n’iyo ubitekereje wumva bikurenze Ndabashimiye

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe