Inkomoko y’iminsi 16 ku kurwanya ihohoterwa

Yanditswe: 30-11-2014

Kuva tariki 25 Ugushyingo kugeza kuya 10 Ukuboza buri mwaka, ku isi hose hazirikanwa
iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa. Iyi minsi yemejwe bitewe cyane cyane n’impamvu zikurikira :
• Mu Ugushyingo 1960, ababikira barenga 5 bo muri Repubulika Dominikani bishwe n’ubutegetsi bwariho kubera ko bahoraga bahamagarira Leta gukuraho ubusumbane
bwagaragaraga muri icyo gihugu

• Muri uko kwezi kandi, abanyeshuri b’abakobwa 14 bo muri Kaminuza ya Moreyali muri Kanada bishwe bunyamaswa na bagenzi babo kubera guharanira ko batezwa imbere kuko bari barasigaye inyuma

• Kuwa1Ukuboza ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA nk’imwe mu ngaruka
zugarije umugore n’umukobwa mu gihe akorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina

• Ku ya 10 Ukuboza ni umunsi mpuzamahanga wo kwizihiza Itangazo Mpuzamahanga ryemejwe na LONI ; bityo abaharanira ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa bavuga ko guhohotera abagore n’abakobwa ari kimwe mu bivogera uburnganzira bwa kiremwamuntu.

Aya matariki yaratoranijwe hashingiye kuri iyo sano hagati y’ihohoterwa rikorerwa abagore n’uburenganzira bwa muntu muri rusange. Kuva muri 1990 u Rwanda rwifatanije n’ibindi bihugu muri iyo gahunda. Buri mwaka hakaba insanganyamatsiko y’isi ariko na buri gihugu kikagira umwihariko bitewe n’uko kibyumva.

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyane cyane irikorerwa abagore n’abana ni imwe mu nzitizi zibangamiye iterambere ariko cyane cyane uburenganzira bwa muntu mu gihugu cyacu no ku isi yose muri rusange.

Mu nama zitandukanye cyane iz’Umuryango w’Abibumbye abagore bagiye bagaragaza impungenge baterwa no guhohoterwa, bagatanga ubuhamya butandukanye bityo basaba ko ihohoterwa ryafatwa nk’icyaha kibasira inyoko-muntu kandi batanga ingamba ku buryo bwo kurirwanya.

Inama y’Umuryango w’Abibumbye yabereye i Vienne muri Autriche mu 1993 yemeje ko ihohoterwa rikorerwa abagore ari ukubavutsa ubureganzira bwabo bwa muntu bityo iyo nama ikaba yarasabye Leta zose ko zakora uko zishoboye zikarirandura burundu. Kuva icyo gihe hagiye hakorwa byinshi mu kurirwanya no kurikumira

Byanditswe hifashishijwe imfashanyigisho igenewe abafasha mu by’amategeko yateguwe na Rwanda Women Network

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe