Mu Budage, uwazize gutabara abagore 2 bahohoterwaga yibutswe

Yanditswe: 30-11-2014

Ibihumbi by’abantu byateraniye mu rugendo rutuje rwo kunamira umunyeshuri wakubiswe kugeza apfuye aho yazize kuba yarabujije igikundi cy’abagabo batatu gukorera ihohotera ryo mu bwoko sexual harassment abagore babiri.

Tugce Albayrak, umukobwa wari ugiye kuzuza imyaka 23 yakubiswe nyuma yuko atabaye abagore babiri batabarizaga hafi y’ubwiherero bwo muri restaurant yo mu mujyi wa Offenbach ku itariki ya 15 Ugushyingo uyu mwaka.

Ubwo Tugce yari ageze aho bafatira imodoka, umugabo umwe muri ba bandi yahise aza aramukubita amukomeretsa mu mutwe bikabije.

Kuva kuri 15 Ugushyingo kugeza ku ya 28, Tugce yari mu bitaro aho yari afite ibyuma bimufasha guhumeka. Kuri 26 Ugushyingo abaganga babwiye ababyeyi ba Tugce ko ubwonko bwe butazigera bugaruka ku murongo kuko bwarangije gupfa. Ku itariki ya 28 Ukuboza, ababyeyi b’uwo munyeshuri bahisemo kuzimya ibyuma byamufashaga batangaza ko yapfuye.

Urupfu rw’uwo mukobwa w’umunyeshuri ufite inkomoko muri Turkiya , rwababaje benshi mu Budage no muri Turkiya. Mbere yuko akurwamo ibyuma byamufashaga guhumeka abantu basaga ibihumbi bakoze urugendo rwo kumuzirikana nk’intwari yazize igikorwa cy’ubutabazi.

Abantu basaga ibihumbi mirongo itanu( 50,000) basinye ku nyandiko isaba prezida w’Ubudage Joachim Gauck, gukorera umuryango wa Tugce igikorwa cy’ishimwe kuko umwana wabo yakoze iby’ubutwari.

Mu gusubiza iyi nyandiko, Prezida w’ubudage yanditse ibaruwa yihanganisha umuryango wa Tugce.

Muri iyo baruwa Prezida w’Ubudage yavuze ko uyu mwari akwiye kubera igihugu cyose urugero rwiza.

Ku rundi ruhande ariko umuryango wa Tugce wababajwe cyane n’ukuntu abo bagabo bagize uruhare mu rupfu rw’umukobwa wabo ndetse n’imiryango yabo batigeze berekana ko bababajwe n’urupfu rw’uwo mukobwa.

Kuri ubu umusore w’imyaka 18 ari mu maboko ya polisi aho akurikiranweho uruhare yagize mu rupfu rwa Tugce.

aho byavuye : independent na mirror.co.uk

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe