Uburyo wakoresha mu kugabanya inkovu

Yanditswe: 01-12-2014

Hari igihe umuntu agira inkovu iturutse ku mpamvu nyinshi, ahakize igisebe, gushya,kugwa, kubagwa ahantu runaka. Inkovu z’ibi byose ushobora kubigabanya ukoresheje uburyo butandukanye :

1.cococnut oil : aya mavuta afitemo intugamubiri (antioxidants) zirwanya ibintu byose byangiza uruhu,kandi atuma collagen yo mu mubiri yiyongera, bigatuma ahantu hari hari igikomera kibasha gukira vuba kandi neza mu buryo bworoshye !
Ufata akayiko gato ka coconut oil ukagashyushya,waragiza ukagenda uyisiga aho hantu hari inkovu umasa buhoro kuburyo amavuta yinjira mu mubiri,ukabikora kenshi gashobotse ku buri munsi kugeza ubonye bimeze uko ubyifuza.

2 .aloe vera : ubusanzwe izwiho kurwanya inkovu zose kuko itanga intugamubiri zisubiza umubiri uturemagingo ruba rwaratakaje kuko yoroshya inkovu igakira neza.
Ukata ikibabi ugakuramo gel yayo,warangiza ukayisiga ahari inkovu cyangwz igisebe gitangiye gukira ukarindira ko byuma ukabona kuyihanagura na mazi ya kazuyaze,bishobotse ukabikora kenshi mu gihe cyangwa ‘ukwezi cg abiri.

3.umutobe w’indimu : uyu mutobe uzwiho kurwanya no gucyesha ahantu hari inkovu cyangwa amabara kuko yibitsemo hydroxyl acids( AHA) ifite gukuraho uturemangingo no gusubiranya uruhu uturemagingo dushya.

Fata uwo mutobe uwusige ahantu hari inkovu,urindire ko wuma mu gihe cyangwa iminota 10,nyuma uhahanagure na ka eswime ubone gusiga amavuta ; ukabikora bishobotse kabiri ku munsi kugeza igihe uboneye habaye uko wifuzaga.

N.B : Kuko indimu ituma uruhu rworoha kuburyo rwakwangirika ku zuba, ni byiza ko uhasiga amavuta y’izuba(sunscreen –sebamed 30 high) mbere yo kujya kuzuba.

4. Apple cider vinegar : iyi vinegar ituruka ku mbuto ya pomme,nayo ifite kurwanya inkovu no gucyesha ahantu iherereye no gukura uturemangigo dushaje cyangwa umubiri ushaje (cellules morte).

Ufata ipamba ukarikoza muri iyo apple cider vinegar ugasiga ku nkovu ukarindira hagati y’iminota 10-15 hakuma ukabona koga ukahasiga amavuta ;ukabikora kenshi gashobotse kugeza igabanyutse.

N.B : iyi vinegar ishobora gutera allergies ni byiza ko uyivanga n’amazi mbere yo kuyishyira ku mubiri.

5. lavender oil : aya mavuta ni meza ku nkovu kuko asubiranya umubiri kandi akagatuma inkovu idatinda gukira no kutagaragara. Ku muntu washobora kuyabona kuko ntakunzwe kuboneka ino mu Rda.

• Usiga iyi lavender oil ku nkovu mu gihe cyangwa’ iminota 15 kuburyo yinjira mu mubiri. Ubundi ufite na olive oil ukabivanga ukabisiga ku nkovu kenshi gashobotse
Byandistwe na Sandrine, Professional Beauty therapist

Email : sanrun89@yahoo.fr,
Tel : 0783605232

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe