Imvange irimo amamesa
Ibikoresho ku bantu 5
Amasafuriya 2
Ibirayi kg 2
Imboga(dodo cg epinard) umufungo 1
Poivron 1
Caroti 4
Ibitunguru 2 by’umutuku bitoya
Uko wayitegura
Fata ibirayi ubihate ubitegure neza
Fata imboga za dodo cg epinard bitewe n’izo ushaka gukoresha uzironge neza nk’inshuro 3
Tegura ibirungo : poivron, igitunguru,celeri utibagiwe na caroti ubikate neza.
Tegura amasafuriya 2 yumutse
Togosa bya birayi bibire
Shyiramo za mboga na caroti
Shyiramo bya birungo
Bireke umwanya munini bitogote ariko wirinde ko ibirayi bivungagurika
Biterureho ukomeze upfundikire
Karanga amamesa ashye neza, kugira ngo umenye ko ahiye azamura umwotsi -mwinshi cyane iyo ushizemo aba ahiye.
Shyiramo igitunguru, hanyuma shyiramo ya mvange yawe
Pfundikira akanya gato nk’umunota umwe
Fata ya safuriya yindi wateguye uyikoreshe mu kubivanga kuko ukoresheje -ikimamiyo byaba inombe ubicuranurira muri ayo masafuriya kugirango amavuta -ageremo hose nyuma ukabigarura muri yayindi watetsemo
Subiza ku muriro mucye undi munota umwe
Bitegure bigishyushye.
M.Violette