Mu Bugande, Kadaga arasaba kwongera imali ishorwa mu buringanire

Yanditswe: 03-12-2014

Umuvugizi w’inteko ishinga amategeko yo mu Bugande Kadaga Rebecca, yasabye guverinoma kongera amafaranga akoreshwa mu bikorwa bishyigikira uburinganire, niba koko babona ko bizagirira akamaro iterambere ry’umugore.

Ubwo hamurikwaga raporo y’umwaka wa 2014 ku bijyanye n’ibikorwa bya Uganda mu kubahiriza icyemezo cy’akanama k’umutekano ka LONI 1325 (UNSCR 1325) , Kadaga yatangarije abagize guverinoma ko gushyira amafaranga adahagije mu bikorwa bishyigikira abagore aribyo ahanini bituma badindira mu iterambere.

Kadaga yavuze ko nubwo guverinoma yari yagerageje kwongera amafaranga ashorwa mu bikorwa by’uburinganire, ko akenshi usanga bitarashyizwe mu bikorwa nkuko byakagombye kugenda.

Ihuriro ry’ibikorwa bya UNSR 1325, Kadaga avuga ko bihamagarira abagande n’abandi bafatanyabikorwa mu guha agaciro imali ishyirwa muri UNSR 1325 kuko biteza imbere uburenganzira bw’abagore.

Muri ibi byemezo by’akanama k’umutekano ka Loni hagaragaramo gukangurira abantu kongera uruhare rw’abagore mu nzego zose zifata ibyemezo haba ku rweogo rw’ibihugu, ku rego rw’akarere nzetse no ku rwego mpuzamahanga, hashyirwaho uburyo bwo gukumira, kurwanya no gushaka ibisubizo by’amakimbirane, hakorwa ibiganiro by’amahoro n’ibikorwa byo kugarura amahoro.

Ibyo byemezo kandi bisaba ko habaho kurinda abakobwa n’abagore gukorerwa ihohoterwa mu gihe cy’amakimbirane arimo intwaro ndeste na nyuma yaho.
Miria Matembe umwe mu batangje ihuriro ry’abagore bari muri guverinoma( CEWIGO), yavuze ko guverinoma isabwa gufasha abagore n’abakobwa batishoboye bakabasha kwigirira icyizere no kwiteza imbere..

Joy Mukisa, umuyobozi w’agateganyo wa CEWIGO we yavuzeko iyo nama yagombaga kuvuga ku byagezweho no gushaka uburyo yashyirwaho gahunda yo gushyira mu bikorwa ibyo babonye ko bitagenze neza.

Sources : newvision

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe