Ikanzu ibereye abantu barebare

Yanditswe: 05-12-2014

Abagore n’abakobwa barebare bakunda kuberwa n’imyenda itandukanye ariko by’umwihariko ikanzu ndende barayambara bakaberwa kurushaho.

Ku muntu muremure ashobora kwiyambarira udukweto two hasi mu gihe yambaye iyi kanzu cyangwa se yabishaka agashyiraho inkweto ndende ariko zidakabije cyane.

Iyi kanzu ni nziza cyane muri ibi bihe by’imbeho kuko iba igeze hasi bigatuma imbeho itakwica cyangwa ndetse ikaba ifite akarusho ko kuba ifite amaboko ajya kuba maremare.

Iyi kanzu yerekanywe muri Kigali Fashion Week ku nshuro yayo ya gatatu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe