Umunyarwandakazi mu bagore bato 20 bakomeye muri Afrika

Yanditswe: 05-12-2014

Ku rutonde rwakozwe n’ikinyamakuru Forbes Magazine, umunyamabanga wa leta muri ministeri y’ibikorwa remezo, Kamayirese Germaine yaje kuri urwo rutonde rugizwe n‘abagore 20 bakiri bato bafite imyanya y’ubuyobozi ikomeye.

Uyu munyarwandakazi waje ku myanya wa 14 mu bagore 20 bakiri bato bafite imyanya ikomeye y’ubuyobozi, afite imyaka 33 gusa akaba yashyizwe kuri uru rutonde ku bw’inshingano afite zitandukanye zirimo gushyira mu bikorwa , kegenzura no gukurikirana ibikorwa bya leta bijyanye n’amazi, ingufu n’umutungo kamere.

Germaine Kamayirese yavutse tariki 5 Knama,1981 avukira mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyarugenge.

Kuva mu 2000 kugeza muri 2005 Germaine yize amashuri ye ya kaminuza muri kaminuza nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’iyahoze yitwa KIST akaba yarahakuye impamyabushobozi mu masomo ya Electromechanical Engineering.

Mu mwaka wa 2009, Germaine Kamayirese kandi yize icyiciro cya gatatu cya kaminuza (masters) mu ishami rya Communication Management akaba yarakuy impamyabumenyi muri kaminuza ya KIST ku bufatanye na kaminuza ya Coventry University yo mu Bwongereza

Kuva mu mwaka w’2008 kugeza mu mwaka w’2011, Germaine Kamayirese yakoze nk’impuguke mu bijyanye na Network specialist mu kigo cya RURA. Kuva muri 2012 kugeza 2014 , Germaine yakoze muri Sisiyete ya Tigo Rwanda.

Germaine Kamayirese kandi yabaye umujyanama mu kigo cya Institute of Engineering Architecture Rwanda kuva mu mwaka wa 2010 kugeza 2011, Akaba ari no mu bagore bagize ishyirahamwe ry’abenjeniyeri b’abagore mu Rwanda (RWEA).

Mu buzima busanzwe, Germaine Kamayirese arubatse akaba afite abana batatu
Hon. Kamayirese Germaine yagizwe umunyamabanga wa leta muri ministeri y’ibikorwa remezo ku itariki ya 24 Nyakanga, 2014

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe