Mu Bwongereza kubuzwa konkereza mu ruhame byatumye bigaragambya

Yanditswe: 07-12-2014

Abagore basaga mirongo ine bakoze imyigaragambyo ituje bonsa abana babo kuri hotel yitwa Claridge yo mu Bwongereza nyuma yuko umugore wonkerezaga umwana mu ruhame kuri iyo hotel abwiwe kujya ahihereye cyangwa agatwikira umwana mu gihe ari konsa.

Iyo myigaragambyo yateguwe n’ubukangurambaga bwita “free to feed, yaje nyuma yaho umugore witwa Louise Burns asabwe gutwikira umwana we n’igitambaro akabona konyereza umwana we mu ruhame muri restaurant.

Nigel Farage umuyobozi w’ishyaka rirwanya ubumwe bw’iburayi, hari hashize iminsi atangaje ko konyereza mu ruhame bigomba guterwa nuko buri muntu yumva atekereza, gusa ko mu gihe hari abantu bumva babangamiwe mu gihe babona umugore ari konsa mu ruhame ko ashobora kujya konkereza ahantu hiherereye.

Umugore w’imyaka 35 yatangarije dalymaily dukesha iyi nkuru ko yababajwe n’ukuntu yigeze kubwirwa ngo yitwikire we n’umwana yarari konsa.

Umugore w’imyaka 28 witwa Emily yashyizeho ubukangurambaga bwitwa “free to feed” nyuma yaho akwirakwijwe kuri rubuga nkoranyambaga rwa facebook asebywa azira kuba yaronkereje umwna we w’amazi 18 mu ruhame.

Bamwe mu bagore bitabiriye iyi myigaragambyo batangaje ko bashaka guhindura imyumvire mu bantu ituma bumva ko babangamirwa no kubona umugore yonkereza mu ruhame kandi bakaba bifuza ko Farage yasobanura neza icyifuzo cye cyo gusaba abagore kujya bankereza ahantu hiherereye

Ku rundi ruhande ariko ba nyiri hotel Claridge batangaje batabujie Burns konsa umwana, ko ahubwo bamubujije kubangamira abandi kuko yonsaga umwan we atamutwikiriye.

Itegeko ryo muri 2010 rishyigikira uburinganire mu gihugu cy’Ubwongereza rivuga ko kugaragaza ubusumbane witwaje ko umugore afite umwana yonsa bihanirwa n’amategeko

Minstri w’intebe w’Ubwongereza, bwana David Cameron yatangaje ko atemeranya n’ababuza abagore konkereza mu ruhame kuko ibyo bitandukanye n’amategeko.

Sources : dailymail.co.uk

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe