Abakwa ruswa ishingiye ku gitsina basabwe gufata ibimenyetso

Yanditswe: 08-12-2014

Ministri w’umutekano mu gihugu, Musa Fazil Harerimana yasabye abakobwa bakwa ruswa ishingiye ku gitsina guhaguruka bagafata iya mbere mu kuyirwanya bafata ibimenyetso by’umuntu uri kubaka iyo ruswa kugirango akurikiranwe n’inzego zibishinzwe.
Ibi Ministri w’umutekano yabivugiye mu nama yahuje abanyamakuru, polisi na Ministri w’umutekano, aho abanyamakuru bagezwagaho ibyagezweho na polisi mu mezi atatu ashize.

Mu byaha byagarutsweho cyane yavuzwe ruswa yaba iyo gutanga amafaranga ndetse na ruswa ishingiye ku gitsina, aho Ministri w’umutekano yasabye abakobwa bakwa ruswa ishingiye ku gitsina kujya bakora uko bashoboye bagafata ibimenyetso nko gufata amajwi y’umuntu uri kubaka ruswa ishingiye ku gitsina bakoresheje telefoni cyangwa se bakaba bamufata amashusho kugirango inzego zibishinzwe zibone ibimenyetso ziheraho zikora akazi kazo ko gukurikirana uwo munyacyaha.

Nubwo ministri w’umutekano asaba abakobwa gufata ibimenyetso mu gihe batswe ruswa ishingiye ku gitsina, bamwe mu rubyiruko baganiriye na Agasaro batangaje ko kubura akazi biri mu mpamvu zituma iyi ruswa ishingiye ku gitsina itezwa umurindi.

Umusore w’imyaka 27 utarashatse ko tuvuga izina rye avuga ko yarangije kaminuza mu mwaka wa 2012 ariko akaba atarabona akazi,akavuga ko aramutse abonye umuntu umwaka iyo ruswa ishingiye ku gitsina yakemera akayitanga ariko akabona uko yava mu bushomeri.

Uyu musore ati : “ ubushomeri buri hanze aha bwagukoresha n’ibidakorwa, uzi kumara imyaka hafi itatu wicaye kandi witwa ko warangije kaminuza ! Nubwo gutanga ruswa ari umuco mubi, numva uwampa aho nyitangira ariko akankura mu bushomeri nabyemera”

Ku rundi ruhande ariko abadafite akazi bose siko bemeranya n’uyu musore kuko hari abavuga ko akazi gashingiye kuri ruswa y’igitsina batakemera kuko akenshi kataramba .

Umugwaneza Liliane yarangije kaminuza kandi amaze imyaka 3 nta kazi. Liliane yagize ati : “ Nubwo ubushomeri bungeze habi sinakemera kwiyicira ubuzima ngo ni akazi kuko ahanini abo baka ruswa ishingiye ku gitsina bamara kuguhaga bakakwirukana bakazana undi mukozi mushya nawe babanje kwaka iyo ruswa kuko biba byaramaze kuba ingeso muri bo .”

Ministri w’umutekano yasabye abakobwa kurwanya ruswa ishingiye ku gitsina bafata ibimenyetso bifatika, mu gihe isi yose iri kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa uba tariki ya 9 Ukoboza. Mu Rwanda hakaba hari insanganyamasiko igiri iti : ““Kurwanya Ruswa, Inkingi yo Kwigira”

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe