Epinard zirimo amagi
Yanditswe: 09-12-2014
Ibikoresho :
Umufungo wa epinard
Tungurusumu udusate 2
Igitunguru 1
Inyanya 3 nini ziseye
Amavuta ibiyiko 2
Amagi 2
Uko bikorwa :
Tunganya ibikoresho byose ibyo gukata ubikate
Shyushya amavuta mu isafuriya ushyiremo igitunguru na tungurusumu
Shyiramo epinard zimaremo iminota itatu
Sukamo inyanya upfundikire bishye
Bimaze gushya ukoroga amagiugasukamo ukavanga kugirango amagi adahita afata
Gracieuse Uwadata