Amandazi y’imyumbati n’imineke

Yanditswe: 11-12-2014

Ibikoresho

Ifu y’imyumbati garama 500
Imineke ya kamaramasenge 10
Amavuta

Uko bikorwa
Vanga imineke n’ifu y’imbumbati bimere nk’ubugari
Shyira amavuta ku ziko ashyuhe
Kata amandazi ukurikije uko ushaka, ushobora gukatamo ay’utuzeru , ukabanza ugashyira wa mutsima ku kameza gasa neza ukawuramburisha icupa, ubundi ukajya wubikaho agakombe unsindagiye hakavamo amandazi y’ibizeru bakunze kwita kamaramasenge
Genda ushyira mu mavuta make make uhindure impande zose zishye neza.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe