Ibibazo byo mu muryango bizibandwaho mu nama y’umushyikirano ya 12

Yanditswe: 14-12-2014

Mu nama y’umushyikirano ya 12, bimwe mu bibazo byugarije umuryango nibyo bizibandwaho cyane mu rwego rwo kubaka igihugu gifite imiryango mizima dore ko igihugu kitaba kizima kidafite imiryango mizima.

Mu kiganiro “Kubaza bitera ku menya” cyaciye kuri Radiyo Rwanda na Televiziyo Rwanda kuri uyu wa 14 Ukuboza, abatanze ibiganiro bagarutse cyane ku bizavugwaho mu nama y’umushyikirano ya 12 izaba ku itariki ya 18 na 19 Ukuboza, 2014.

Ministri muri prezidansi ya Republika, Tugireyezu Venantie ubwo yavugaga ibizavugwaho mu nama y’umushyikirano yavuze ko umushyikirano ari urubuga abanyarwanda baganiriraho ngo bakemure ibibazo bahura nabyo.

Icuruzwa ry’abantu nk’ikibazo kiri mu byugarije umuryango nyarwanda, kiri mu bizavugwaho cyane muri iyi nama y’umushyikirano ya 12. Ubwo yavugaga kuri iki kibazo ministri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Oda Gasinzigwa yavuze ko inzego zose zahagurukiye kurwanya iki kibazo.

Ibindi bibazo byavuzwe mu byibasiye umuryango nyarwanda harimo gusesagura mu minsi mikuru aho Ministri muri prezidansi Tugireyezu Venantie yasabye abanyarwanda kujya bizigamira aho gusesagura mu minsi mikuru.

Ministiri Tugireyezu yagize ati : “ ibibazo byo mu muryango nibikemuka bizadufasha no kugera ku iterambere ry’igihugu”

Usibye ibibazo byugarije umuryango nyarwanda, mu nama y’umushyikirano hazavugwa no ku bijyanye n’ubukungu aho Ministri w’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete yijeje abazitabira inama y’umushyikirano ya 12 kuzamenya amakuru nyayo y’igihugu bakamenya naho bashora imari.

Ubwo yavugaga amateka y’inama y’umushyikirano, Ministri Tugireyezu yavuze ko mu myanzuro 26 yari yafashwe mu nama y’umushyikirano iheruka, 23 ariyo yashyizwe mu bikorwa itatu ikaba ariyo itaragezweho.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe