Amakosa akunze gukorwa mu gihe abantu biyiriza ubusa ( jeûne)

Yanditswe: 16-12-2014

Kwiyiriza ubusa usenga ni igikorwa cyiza gifasha koongera ubusane bwawe n’Imana ndetse n’umubiri ugasa nk’ukora isuku. Gusa rimwe na rimwe hari ubwo bamwe babikora nabi bigatuma amasengesho batayakora neza kandi bakiyangiriza ubuzima.
Anastasie uzobereye mu by’imirire aratubwira amakosa akunzwe gukorwa n’abakora igifungo (jeûne) :

Kutamenya uko batangira kwiyiriza : Urugero niba usanzwe urya gatatu ku munsi kugirango wiyirize ubusa biragora. Byaba byiza mu gihe ugitangira kubanza ukigomwa byibura amafunguro 2 mu mafunguro atatu wafataga gahoro gahoro ukazagenda noneho wigomwa amafunguro 2 kugeza igihe umenyera udahise uhutiraho ngo uhatire umubiri kumenyera ibyo udashoboye.

Mu gihe uri gutangira gukora amasengesho yo kwiyiriza uba ugomba kubitwara gahoro gahoro ukirinda kwigana abandi bamenyereye.

Kurya nijoro : Iyo wiriwe utariye ukarya nijoro kandi ukarya byinshi bituma umubiri urara ukora kandi wagombaga kuruhuka.

Iyo uriye nijoro ubyuka wacitse intege kandi uri bwongere ukabyuka ujya kwiyiriza bigatuma n’umunsi ukurikiyeho utagenda neza bityo ntubashe no gukora amasengesho yawe neza. Anastasie we abona Ibyiza ari ukurya mu gitondo kuko aribwo ubona imbaraga zo gusenga utekereza neza kuko amasengesho nayo asaba imbaraga ubwonko kandi ntiwazibona utariye.

Kurya ibiryo byinshi nyuma yo kwiyiriza : Igihe urangije igihe wateganije cyo kwiyiriza ntabwo ugomba gufata ibiryo byinshi kuko bitera igogora ribi. Ibyiza utangira unywa imitobe n’ibindi bintu byoroshye nka potaje n’igikoma, hashira iminsi itatu ugasubira kuri gahinda wari usanganywe yo kuriraho.

Kwiyiriza kandi ufata imiti : Mu gihe ufata imiti, mbere yo kwiyiriza jya ubanza ubaze muganga niba nta ngaruka bizakugiraho kugirango umubiri wawe utarushwa imbaraga n’imiti bikaba byakugwa nabi.

Mu gihe wigomwe ibyo kurya ukabifashisha abandi, ni byiza ko icyo gihe wageneye kubana n’Imana by’umwihariko ugikora neza wabitekerejeho kuko ushobora kubyitwaramo nabi bikaba byatuma umubiri wawe wangirika kandi na wa mwiherero washakaga ntuwukore neza kuko umubiri wacitse intege ugasanga uri gusinzira mu gihe cyo gusenga cyangwa se urangije amasengesho nta mbaraga ufite.

Astrida

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe