UK : Abasilikare b’abagore ku ruhembe rw’imbere mu mirwano

Yanditswe: 19-12-2014

Ubusanzwe mu Bwongereza bafite itegeko ribuza gushyira abasilikare b’abakore ku ruhembe rw’imbere mu gihe cy’imirwano ariko kuri ubu biravugwa ko mu myaka mike iryo tegeko rizaba ryamaze guhindurwa.

Umunyamabanga mu ministeri y’umutekano mu Bwongereza Michael Fallon yatangaje ko ashaka gukuraho itegeko ribuza abagore kujya ku mwanya y’imbere mu gihe bari ku rugamba rw’imbona nkubone cyangwa se urugamba rukorwa abantu barasana bagenda n’amaguru.

Follen yagize ati : “ abagore bashobora kurwana nkuko n’abagabo nabo barwana, nubwo hari akazi katoroshye, byaba byiza mu guhitamo uko ingabo zijya ku rugambo ndetse no mu myitozo bikuzwe hakurikijwe ubushobpzi bw’umuntu kurusha uko twashingira ku gitsina”

Follen yamaze impungenge abavuga ko abagore bashobora gutsindwa maze ababwira ko bazajya bahabwa imyitozo nk’iibisanzwe kandi ko abano babishoboye.

Follen yavuze ko abagore bari basanzwe bemerewe kujya imbere mu gihe ari abapolisi batabaye aho yavuze ko hari bamwe mu bagore bagenda ku ruhembe rw’imbere mu gihe cyo guhanga n’inkongi z’umuriro, bityo bikaba byakabereye urugero rwiza no mu gisilikare aho nabo bakwiye guha umuntu umwanya yasabye niba koko abikwiye yatitawe ngo ni umugore cyangwa se umugabo.

Umuyobozi w’umutekano mu Bwongereza General Sir Nicholas Houghton, yavuze ko ibyo bagiye gukora byari bikwiye kuko intumbero yabo atari ukwinjiza abagore mu mirwano ko ahubwo bo bagamije guzamura impano ya buri wese yatandewe ku gitsina cye

Bamwe mu basanzwe ari abasilikare barimo n’abagore barasanga ko gushyiraho iryo tegeko bizaba ari amakosa kuko ubusanzwe umugore n’umugabo baremwe mu buryo butandukanye.

Major Judith usanzwe ari n’umuyobozi mu gisilikare cy’Ubwongereza avuga ko abagore bashobora kuba barwana ariko ko mu gihe bisabye gukoresha ingufu nyinshi ko byatera ikibazo bikaba byatuma batsindwa.

Major General Patrick Cordingley uyobora Brigade ya 7 na Colonel Richard Kemp wahoze ayobora ingabo ziri muri Afghanistan bavuze ko akenshi abagore bakora neza ariko ko iyo bageze mu gihe cyo kurasa cyane cyane iyo uwo barwana bahanganye amaso ku maso, usanga batitwara neza.

Nubwo gushyira abasilikare b’abagore imbere mu gihe cy’imirwano bitavugwaho rumwe ababishyigikiye baravuga ko byatangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2016

Source : The guardian

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe