Hasinywe inyandiko yo kwibuka abana 132 bishwe n’Abatalibani

Yanditswe: 22-12-2014

Mu gihe kigera ku masaha 24 gusa, abantu bagera kuri miliyoni basinye inyandiko yo kwibuka abana 132 bahitanywe n’igitero cy’abatalibani muri Pakistan. Iyi nyandiko yari yiganjemo amagambo ahamagarira isi yose kureka abana bakiga mu mahoro haba muri Pakistan n’ahandi.

Bamwe mu basinye iyo nyandiko harimo abashinze itsinda “A world at School” na “Avaaz”, aya matsinda akaba agizwe n’abantu bazwi mu guharanira uburenganzira bw’abana aho havugwamo Malala Yousafzai, umwangavu w’imyaka 17 uherutse gushyikirizwa igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel kubwo guharanira uburenganzira bw’abana.

Muri iyo nyandiko kandi harimo amagambo y’akababaro abayanditse baterwa no kuba amashuri asigaye yarigaruriwe n’ibitero by’iterabwoba bashaka kuvugwa mu bitangazamakuru ku isi, aho kuba ijuru rito ku bana nkuko byakagombye.

Usibye amahano yakorewe muri Pakistan yahitanye abana bagera ku 132, ku itariki ya 17 Ukuboza nyuma y’umunsi umwe gusa ayo mahano abaye, muri Nigeriya abandi bana basaga 100 bashimuswe na Boko Haram, biyongera ku bandi bana b’abakobwa bagera kuri 200 bashimuswe muri Mata uyu mwaka.

Mu myaka itanu ishize, habaye ibitero bigera ku bihumbi icumi byibasiye ibigo by’amashuri dore ko no ku munsi igitero cyibasiye ishuri ryo muri Pakistan ibindi byihebe byahitanye abana bagera kuri 15 bari muri bus bajya ku ishuri muri Yemen.

Muri Afghanistan, Colombia, Pakistan, Somalia, Sudan na Syria, ibigo by’amashuri bigera ku 1000 byagabweho ibitero cyangwa se bikaraswaho ibisasu. Ibyo byose bigira ingaruka ku bana aho bamwe bahitanywa n’ibyo bitero abandi bagahagarika amashuri.

Ubushakashatsi bugaragaza ko abanyeshuri bahagarika amashuri mu gihe kirenga umwaka ko akenshi haba hari amahirwe make agera kuri 50% yo kuyasubiramo.

Igitekerezo cyo gutangiza itsinda ryitwa “ A World at School” cyatangiriye muri Nigeriya gitangizwa na Prezida wa Nigeria Goodluck Jonathan na ministri w’imari Ngozi Okonjo-Iweala, nyuma yo kubona ko abana b’abakobwa basigaye batinya kujya ku ishuri. Mu gutangiza icyo gitekerezo, leta ya Nigeriya yashyizeho inzego zo gucunga umutekano wihariye ku bigo by’amashuri cyane cyane mu duce dukunze kwibasirwa na Boko Haram.

Muri iyi nyandiko, harimo ubutumwa busaba isi yose guhagurikira kurwanya ifungwa ry’amashuri kubera ibikorwa by’iterabwoba no kuba abana basigaye batinya kujya mu mashuri. Amwe mu magambo yo muri iyo nyandiko agira ati : “ Abana bose bafite uburenganzira bwo kwiga no kugera ku ntego zabo, iki nicyo gihe ngo tubishyire mu bikorwa”

Source : Project-syndicate.org

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe