Abana b’abakobwa 1316 bacikirije amashuri bahawe impamyabushobozi mu myuga

Yanditswe: 23-12-2014

Nyuma yo kubona ko abana b’abakobwa bacikishirije amashuri bahura n’ubuzima bubi, Ministeri y’uburinganira n’iterambere ry’umuryango ku bufatanye na AGI, WDA na Banki y’isi bashyizeho amashuri y’imyuga afasha abakobwa bacikirije amashuri, kuri uyu wa 23 Ukuboza bakaba bahaye impamyabumenyi abanyeshuri bagera ku 1316.

Abanyeshuri bahawe impamyabushobozibari mu kiciro cya 1 n’icya 2, bakaba baturtse mu turere 4 aritwo : Gasabo, Kicukiro, Rulindo na Gicumbi buri karera ka kaba gahagarariwe n’imirenge 3 yashyizwemo ayo mashuri amashuri yigisha imyuga yo guteka, ubukorikori n’ubugeni n’ ubuhinzi.

Bamwe mu banyeshuri batanze ubuhamya bavuze ukuntu nyuma yo guhagarika amashuri bari babayeho mu buzima bubi ariko ko aho bamariye kwigishwa kwigihswa imyuga bakibumbira mu makoperative basigaye bafite ubuzima bufite intego.

Mukakabaera Odette wize ibyo guteka yagize ati : “ koperative yacu yahawe inkunga na WDA igera kuri miliyoni 8, tukajya dukora amandazi, none ubu mfite ingurube n’ibyana umunani maze kwigurira mbikesheje koperativ ndetse n’abandi turi kumwe bagiye bafite amatungo”

Agnes wturutse mu karera ka Gicumbi yavuze ukuntu mbere babagaho bafite ubwoba kuko iyo umwana w’umukobwa yagezaga imyaka 16 atari mu ishuri bahitaga bamujyana kumushyingira I Bugande, ariko ko aho bagereye mu ishuri ry’umwuga babona gushyingira abana bakiri bato bigenda bicika.

Gasana Jerome, umuyobozi w’ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro( WDA) yashimiye abagize uruhare mu kwigisha aba bana b’abakobwa kuko biri mu byafashije WDA kugera kugera ku ntego yihaye, aho bifuza ko byibura muri 2017, 60% by’abanyeshuri barangiza muri mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda bazaba biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro.

Umulisa Henriette, Umunyamabanga uhoraho muri MIGEPROF, yasabye abanyeshuri bahawe impamyabushobozi, gufatanya na leta mu kurwanya ikibazo cy’abana bava mu amashuri , bigisha barumuna babo ndetse bakaba n’urugero rw’ibyababayeho.

Umulisa yagize ati : “Ndagirango muze hano mugiye kwerekana impinduka mwiheshe agaciro kandi mukomeze kwiteza imbere”

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe