Uko wakita ku musatsi wa naturel migufi

Yanditswe: 27-12-2014

Kugirango umusatsi wa naturel use neza ukenera kwitabwaho mu buryo bwihariye nkuko n’abafite n’imisatsi idefrije bahitaho . Gusa ntiwakoresha uburyo bumwe nkubwo ukoresha ku misatsi idefrije kuko imisatsi ya naturel igira umwihariko wayo.

Jya wiha igihe ugomba kugabaniriza imisatsi : kugirango imisatsi ya naturel migufi igire gahunda igomba guhora iringaniye ku buryo uatabona isumbanye cyangwa se ngo umuntu asokoze hazemo imirongo. Bityo rero byaba byiza ugihe wiha igihe ntarengwa ugomba kuba wagabanije umusatsi kugirango uhore kuri gahunda imwe.

Ntugasigemo amavuta hatarumuka : hari abantu bibwirako gusiga amavuta mu musatsi utose aribwo woroha ugasokoreka ariko siko biri kuko iyo umusatsi wumutse neza ukawusiga nibwo usa nez kandi uagasokoreka neza.

Ryamana akantu mu mutwe kawufata : hari abazi ko udutambaro dufata imisatsi tugomba gukoreshwa n’abasuka cyangwa se abadefriza gusa nyamara ibyo biba ari ukwibeshya kuko n’umusatsi mugufi wa naturel iyo urajemo agatambaro birawufasha bugatuma amu gitondo usokoreka neza.

Irinde gushyiramo amaproduits wiboneye yose yo kuworoshya : hari amaproduits aba yaragenewe kudefriza imisatsi ikarambuka hari n’andi akoreshwa ku bantu bashaka koroshya gushya ariko icyaba kiza nuko mu gihe ushaka naturel nziza wakorsha amavuta gusa ukirinda gushyiramo amaproduits kuko bituma ucika ukamera nk’umusatsi udefrije irimo repousse nyinshi.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe