Bamwe ntibarumva ko umwana w’umukobwa agomba guhabwa umunani

Yanditswe: 31-12-2014

Mu Rwanda hari amategeko arengera umwana w’umukobwa akumuhaba uburenganzira bungana n’ubw’umuhungu ku mutungo, ariko hari bamwe bagifite imyumvire ya kera aho bumva ko umwana w’umukobwa nta burenganzira afite ku mitungo y’iwabo.

Bamwe mu bo twaganiriye hari abaduhaye ubuhamya bw’ukuntu iwabo babomye umugabane kimwe n’abandi bana, kandi na none hari n’abandi usanga bagifite ingingimira bakaba bumva ko batakagombye guha umwana w’umukobwa umunani cyangwa se umutungo w’iwabo.

Umwari Emilienne ukomoka mu karera ka Gisagara umurenge wa Save avuga ko iwabo batanze umunani ariko we bakamwima kuko bamuzizaga kuba yarabyariye iwabo akabakoza isoni.

Umwari yagize ati : “Natwaye inda iwacu baranyirukana nza kororongotana muri iyi Kigali aho ntahiye nsaga abandi bana babahaye umunani jye baranyima ngo kuko nabyariye iwacu nkabakoza isoni”

Umwari yarongeye ati : “ nagerageje kubaza bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bambwira ko umubyeyi ariwe ugira uruhare mu gutanga umunani kandi ko afite uburenganzira bwo kuwutanga uko ashatse akurikije imyitwarire y’umwana”

Umwali si we mwana w’umukobwa wenyine ufite ababyeyi bagifite imyumvure yo kumva ko bataha umunani umwana w’umukobwa. Dore uko Gatabazi Damascene w’imyaka 48 abivuga :

“Nubwo nta sambu ngira muri Kigali ngo nzaha abana bajye umunani, numva ibyo leta yashyizeho byo kugabanya abana bose umutungo bizateza umwiryane mu muryango umukobwa aba yashatsemo. Dore kera babaga bazi ko umwana w’umukobwa azana ibishyingizwa gusa, ariko ubu agerayo bakamubaza n’isambu y’iwabo bamuhaye”

Nyamara Venuste we ngo ngo ntiyemeranya n’ababyeyi badafata abana babo kimwe kuko we avuga ko umwana wese yakagombye guhabwa umunani.

Venuste ati : “Byaba byiza mu itangwa ry’umunani ibyo bya kera bihinduwe, umubyeyi akawutanga atitaye ku kamaro umwana yamumariye cyangwa se ngo ni uko ari umuhungu cyangwa umukobwa ahubwo agaha umunani umwana kuko yamubyaye”

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe