Kigali : Bamwe bahuzwe gucumbikira bene wabo kuko babasenyera

Yanditswe: 04-01-2015

Mu mujyi wa Kigali usanga hari imiryango myinshi ibamo bene wabo baba ab’umugabo cyangwa se ab’umugore. Nubwo bemeze bityo ariko hari abemezako abo benewabo bagira uruhare mu isenyuka ry’ingo muri iki gihe.

Abo twaganiriye bamwe bafite bene wabo mu ngo abandi baduhaye ubuhamya bw’ukuntu babasanyeye naho abandi batubwira uko bashaktse umuti w’ikibazo cyo gusenyerwa no gucumbikira bene wanyu.

Kanakuze Jeanne( izina duhinduye) yabanaga n’umugabo mu mahoro nyuma baza kuzana mwenewabo w’umugabo bitera amahane mu rugo kuko Jeanne yaje kumenya ko umugabo we asigaye aryamana n’uwo mukobwa bazanye bavuga ko ari mwene wabo n’umugabo.

Jeanne ati : “Baba bene wacu cyangwa se bene wabo b’umugabo ubu narahuzwe nta nuwe wambera mu rugo kuko sinjye wabonye uwo mukobwa amvira mu rugo tukamushingira.Uzi gutunga umukobwa w’inkumi utarabashaga no kuba yacana imbabura cyangwa ngo agufashe umwana kandi mumuha buri cyose.

Yarangiza akagerekaho no kuba baravugaga ko aryamana n’umugabo wanjye ! Nubwo ntabafashe ariko narimfite ibimenyetso. Sinzongera kuzana abo gufashiriza iwanjye, tuzajya tubafashiriza aho bari”

Nsanzimana Gerard ( izina duhinduye) afite umugore bamaranye imyaka itandatu, muri iyo myaka itandatu niyo na murumuna we ahamaze kandi yarahaje batabyumikany n’umugore.

Nsanzimana yagite ati : “ Maranye imyaka itandatu n’umugore wanjye , naho murumuna we nawe yaje tukiri mu kwezi kwa buki avuga ko aje kwiga ariko nabwo aza tutabyumvikanye n’umugore none amashuri yararangiye arahaguma, abona akazi ariko igitangaje nuko ahorana abashyitsi batagira umubare mu rugo afata ibyo kubakiriza kandi nawe afite akazi mu gihe yakabaye ageze mu gihe cyo kudufasha”

Nzanzimana yarongeye ati :” ubu mba mfite ubwoba bw’ukuntu ejo bundi azaba anyaka ibishyingizwa kandi afite iwabo, akitwaza igihe yamaze iwanjye.”
Naho Akanyana Emeline we yatubwiye uko we n’umugabo we bashatse umuti w’iki

kibazo agira ati : “Ikibazo ntabwo arukubana n’abavandimwe bawe cyangwa ab’uwo mwashakanye. Ikibazo ni ukutabiganiraho ngo mubyemeranyeho. rero abateganya kubana bagomba kujya babwizanya ukuri bakaganira ku buryo bazafasha imiryango nabo bazabana nabo.

Njye ndubatse mbana n’abavandimwe b’umugabo ndetse na mabukwe ariko ibyo twabyumvikanyeho mbere dushyiraho ingamba zuko tuzajya tubyitwaram kandi rwose byaradufashije kuko tumaranye imyaka hafi icyenda tubanye neza”

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe