Ibyo kwitondera mbere yo kohereza umwana muto kwiga hanze

Yanditswe: 05-01-2015

Muri iyi minsi mu Rwanda ababyeyi benshi bakunze kujyana abana babo kujya kwiga mu mashuri yo mu bihugu duturanye kuko bavuga ko ariho hari ireme ry’uburezi n’zindi mpamvu zitandukanye. Nyamara umubyeyi aramutse atabyitwayemo ngo yite ku ngingo zikurikira umwana ashobora guhura n’ibibazo byamugiraho ingaruka mbi.

Ikigero cy’umwana : hari umwana uba ugikeneye ko ababyeyi bamwitaho bitewe n’imyaka afite. Umwana utarageza ku myaka 10 aba agikeneye ko umubyeyi amuba hafi igihe kinini nubwo no hejuru yayo byaba byiza umubaye hafi kuko aba atangiye ubugimbi (teenage) aho akeneye gukurikiranwa cyane bitewe n’ibishuko abana bari muri icyo kigero bahura nacyo. biba bibi kurushaho kujyana umwana uri munsi y’imyaka 10 mu kindi gihugu kuko akenshi bimugiraho ingaruka mbi. ashobora kumva yaratawe n’ababyeyi.

Imyitwarire y’umwana : hari abana bafite imyatwarire igoye ku buryo uba ubona ko bakihanganirwa n’ababyeyi babo gusa. Urugero niba umwana anyara ku buriri ntabwo abandi bantu bakwihanganira kujya bamukorera isuku nkuko wowe wakabikoze.

Umubyeyi umwe wari warohereje abana be kwiga mu bugande yatubwiye ukuntu umwana we muto yajyaga anyara ku buriri abakozi babareraga bagakubita mukuru we, bakazabitahura ari uko abana baje mu biruhuko nyuma yo kubona ko umwana mukuru asigaye afitiye murumuna we urwango rudasanzwe.

Umubano igihugu umujyanyemo gifitanye n’igihugu cyanyu : Abaturage babana neza nabo mu bindi bihugu bitewe n’umubano ibyo bihugu bifitanye. Niba uzi ko igihugu gifitanye umubano utari mwiza n’icyo mukomokamo wowe ukajyanayo umwana wawe ukiri muto ngo ajye kwiga yo bishobora kumuhutaza biturutse ku bandi bana cyangwa se no ku barimu ubwabo.

Tekereza uko uzajya usura umwana : Undi mubyeyi umwe yatubwiye ko afite umwana yohereje kwiga I Bugande we ntabashe kujya kumusura akajya atuma inshuti ze zituyeyo, umwana yageze aho akajya avuga ko ba bandi bamusura aribo babyeyi be.

Menya uko asanzwe abyifatamo iyo mutari kumwe : Banza utekereze uko umwana yitwara nuko abifata iyo mutari kumwe nko mu gihe wamwohereje kwa ba nyirakuru, n’ahandi.

Ganiriza umwana : baza umwana amahitamo ye kugirango utamuhatira gukora ibyo adashaka.

Gushakisha ahari amashuri yateye imbere kandi ahendutse cyangwa se no kujyana umwana hanze kubera izindi mpamvu nta wabibuza burundu ababyeyi ariko na none bagomba kwirinda kwigana abandi bakabanza kugereranya ibyiza n’ibibi byabyo mbere yo kohereza abana babo kujya kwiga mu bindi bihugu kandi bakiri bato. Byaba byiza cyane, umwana agiye hanze amaze kugira nibura imyaka 18.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe