Uganda : Bakoze ubushakashatsi ku muti ugabanya impfu z’ababyeyi

Yanditswe: 07-01-2015

Abahanga mu by’ubumenyi muri Uganda bakoze ubushakashatsi ku muti uzajya ukoreshwa mu kugabanya ipfu z’ababyeyi bapfa babyara.

Ubwo bushakashatsi bwitwaga “Misoprostol versus Intramuscular Oxytocin for Prevention of Postpartum Hemorrhage in Uganda : A Double-Blind Randomized Non-Inferiority Trial” bwayobowe na Prof. Esther Cathyln Atukunda , Dr. Mark J Siedner, Prof. MJ Celestino, DR. Marc Twagirumukiza n’abandi.

Ubu bushakashatsi nibwo bwa mbere bukozwe mu gisata nkiki, bukaba bwari bugamije kureba ko umuti witwa misoprostol idashobora gukoreshwa nka oxytocin kuko Misoprostol itemewe n’agashami k’umuryango w’abibumye gashinzwe ubuzima naho Oxytocin yo ikaba yemewe aho ikoresha mu kugabanya amaraso umubyeyi ava amaze kubyara akaba yamugeza no ku rupfu.

Indi mpamvu yatumye bakora ubu bushakashatsi ni uko hari ababyeyi bicwaga nku kuva cyane bamaze kubyara kandi babahaye imiti. Nyuma y’ubu bushakashatsi byagaragaye ko impamvu Misoprotol ishobora gukoreshwa gukoreshwa nubwo WHO itawemera ari uko ari uko ishobra kubikikaka ku buryo bworoshye kurusha Oxytocin.

Nubwo umuti wa Misoprostol udafite imbaraga zingana n’iza Oxytocin, muri ubu bushakashatsi byagaragaye ko ushora gufasha mu gihe Oxtocin idahari aho kugirango bareke umubyeyi yicwe no kuvirirana akabura amaraso.

Buri mwaka ku isi yose abagore basaga ibihumbi 290 bicwa ni kuva cyane nyuma yo kubyara mu byumweru 6 bikurikura kubyara, kandi ipfu nyinshi zigaragara mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Usibye kubura amaraso, hari umubare utari muto w’ababyeyi bicwa no gukuramo inda, kugira ibibazo by’indwara y’umutima kandi utwite, …

Mu rwego rwo kugabanya izi pfu z’ababyeyi, abaganga bagomba kujya bihutira gukoresha umuti wa oxytocin bakawutera ababyeyi bakimara kubyara, cyangwa igihe udahari bagakoresha misoprostol nkuko aba baskakashatsi babivuga

Kamuza y’ubumenyi n’ikoranabuhanga ya Mbarara yatangaje ko ibyo ubwo bushakashatsi bwagezeho bugaragaza ko uwo muti uzafasha mu guhagarika ipfu z’ababyeyi muri Uganda ndetse no mu bindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere

Source : Newvision

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe