Julianna kanyomozi

Yanditswe: 09-01-2015

Julienna Kanyomozi ni umuhanzikazi uzwi cyane muri Uganda n’ahandi henshi hirya no hino ku isi. Ubusanzwe Juliana ni umuhanzi, akaba n’umukinnyi wa filime. Mu myaka itari mike amaze amaze akora iby’umuziki Juliana amaze kugera ku rwego rwo kubaka ibitaro n’ibindi bikorwa byinshi bitandukanye.

Kanyomozi yavukiye muri Uganda tariki ya 27 Ugushyingo,1982, yize amashuri ye yisumbuye mu ishuri rya Mamasagaki mu karere ka Kamuli.

Juliana yamenyekanye muri za 90 aho yabarizwaga mu itsinda ryitwa ‘ Vive la vie” akaba yaramenyekanye cyane mu biganiro byanyuraga ku maradiyo yo muri Uganda.

Ubwo iryo tsinda ryasenyukaga, Juliana yatangiye kuririmba wenyine ariko akaba yaronakoze na featuring( gufatanya n’undi muhanzi) n’abandi bahanzi nka Bobi Wine mu ndirimbo bise” Taata wa Baana yaani ?” ushatse kuvuga ngo papa w’abana ni nde ? N’indi bise “ Maama Mbiire” . Usibye Bobi Wine, Juliana yanafatanije n’umuhanzi wo muri Tanzaniya bita Bushoke mu ndirimbo yitwa Usiende Mbali”

Julianna kandi yabonye ibihembo bitandukanye akaba ariwe mugore wa mbere wahawe igihembo cyitwa “ Pearl of Africa Music Awards( PAM Awards) , ndetse akaba yarigeze no kuba umuhanzi w’umwaka imyaka ibiri ikurikirana , 2008 na 2009.

Muri 2009 Juliana yabaye umwe mu bagize akanama nkemurampaka muri Tusker Project Fame (irushanwa rihuza abahanzi muri Afrika y’iburasirazuba).

Muri 2014 Juliana yasinye na kompanyi mpuzamahanga ikora amavuta yo kwisiga yitwa “ Oriflame” akaba asigaye ari ambassadeur wayo ku byapa byamamaza ayo mavuta muri East Afrika aho afatanyije na Lady JayDee wo muri Tanzaniya na Jamila Mbugua wo muri Kenya.

Mu buzima busanzwe Julianna ni mubyara w’umwami Oyo wayoboye ubwami bwa Toro mu burengerazuba bwa Uganda, akaba anavukana n’umukinyi wa Filimi Laura Kahunde.

Juliana aracyari ingaragu ariko akaba yari yarabyaye umwana w’umuhungu witwa Keron Raphael Kabugo uherutse kwitaba Imana mu mwaka ushize, mu kwezi kwa Nyakanga tariki ya 20, 2014 azize indwara ya asima akaba yarafite imyaka 11.
Uwo mwana Juliana yari yaramubyaranye na Amon Lukwago w’umucuruzi muri Uganda.

Nyuma y’urupfu rw’umwana we Juliana yafatanije na se w’umwana batangiza umuryango witwa Keron Foundation uzajya ufasha abandi bana barwaye indwara ya asima mu rwego rwo kwirinda ko yakomeza guhitana abandi bana benshi nkuko yahitanye umwana wa Juliana, uwo muryango ukaba uzatangirana n’igikorwa cyo kubaka ibitaro bifasha abana bafite indwara ya asima.

Kubaka ibitaro, gusura abana barwaye asima ni ibikorwa Juliana yiyemeje gushyiramo ingufu mu myaka iri mbere mu rwego rwo kwita ku bana barwaye asima dore ko bivugwa ko umwana we yazize ubushobozi buke bw’abaganga bamukurikiranaga.

Hagati aho ibikorwa by’ubuhanzi bwa Kanyomozi nabyo birakomeje vuba aha akaba yarahise asohora indirimbo yitwa “ Something of my life” nayo yaririmbye ku bwo kubura umwana we umwe rukumbi yari afite.

Sources : Wikipedia na bigeye.ug

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe