USA : Umugore yamenya ko atwite abura isaha 1 ngo abyare

Yanditswe: 10-01-2015

Mu bitaro bya Massachusetts muri icyu cyumweru dushoje habonetse umugore watunguwe no kuba atwite, ubwo yamenyeshwaga ko atwite nyuma yo kujya kwa muganga ariwe n’ibise bagasanga abura imwe gusa ngo abyare.

Ku busanzwe ababyeyi bamara amezi icyenda bitegura kubyara ariko byaje kuba agatangaza ubwo umubyeyi witwa Katie Kropas w’imyaka 23 atunguwe no kuba atwite akabimenya abura igihe kitagera no ku isaha ngo abyare.

Katie yagize ati : “ Kuwa kabiri mu gitondo narabyutse numva meze nabi nibwo nahise nihutira kujya kwa muganga batangira kupima ngo bamenye indwara mfite.

Natangajwe cyane nuko bahise bambwira ko mfite umwana mu nda ngomba kwitegura kubyara mu minota mike. Byari saa yine n’iminota 15 ariko saa tanu na 16 nari namaze kubyara umwana mwiza w’umukobwa”

Katie avuga ko yabonaga abyibuha ariko akibwira ko ibiruhuko bya noheri na bonane aribyo byamuteye umubyibuho. Ikindi gitangaje ngo nuko nyina yabanaga nawe ariko nk’umubyeyi ngo ntiyigeze abona ibimenyetso na bike byerekana ko Katie yaba atwite.

Dr. Kim Dever ushinzwe kubyaza mu bitaro bya South Shore avuga ko nijya bibaho ko umubyeyi atwita akarinda abyara ntabyo yari yamenya, cyane cyane ku bagiye kubyara bwa mbere kuko nta kimeneyetso na kimwe ababa bazi.

Dr Kim yakomeje avuga ko ibi bikunze kuba ku bagore bafite ibiro byinshi, cyangwa no kubagore bafite ibihe bihundagurika by’ukwezi.

Uyu mugore wabyaye bimutunguye yavuze ko nubwo atari yitezeko at wite ko agiye gukoresha uko ashoboye kugirango yereke umwana we urukundo kandi koko ngo arumva yishimiye umwana we ku buryo budasanzwe.

Source:geekinfinite.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe