Tofu zirimo ibibiringanya

Tofu ni ibiribwa bikorwa muri soya bikaba bisimbura inyama ku bantu badakoresha inyama, usibye ko n’abazirya nabo bazikoresha kuko ziryoha kimwe n’inyama kandi ntizigire ingaruka mbi ku mubiri nk’iz’inyama.

Ibikoresho

Tofu : 1kg
Ibibiringanya 2 binini
Poivron 1
Igitungutu 1
Tungurusumu isekuye akayiko 1
Inyanya 3 ziyihe neza
Cereli utubabi 4
Amavuta

Uko bikorwa

Kata tofu mo udapande tumeze nka kare
Shyushya amavuta menshi nkayo guteka ifiriti
Shyiramo za tofu zimere nk’izitetse ifiriti ariko ntizumagare cyane, mu gihe uzitegereje ba ukata ibindi birungo
Zikuremo ushyireho indi safuriya ku ziko
Shyiramo utuvuta duke nk’ibiyiko 2 cyangwa 1
Karanga igitunguru na tungurusumu usukemo ibibiringanya,celeri na poivron ubireke bimere nk’ibigiye gushya
Shyiramo inyanya upfundikire bimare iminota iri hagati y’itanu n’irindwi
Sukamo za tofu washyize ku ruhande
Vanga gahoro witonze kugirango ibibiringanya bidashwanyagurika nyuma y’iminota 3 ubikureho

Gracieuse Uwadata