Imyumvire y’abagabo ibuza abagore babo gukora ubucuruzi bisanzuye

Yanditswe: 12-01-2015

Muri iyi minsi aho isi iri gutera imbere usanga abantu benshi bari gukora ubucuruzi bubasaba kwambukiranya imipaka bajya kuzana ibicuruzwa. Nubwo bimeze bityo usanga hari abagabo badakunda ko abagore babo bakora bene ubwo bucuruzi.
Dore impamvu bamwe mu bagabo twaganiriye baduhaye :

Musangwa Francis usanzwe ukora ubucuruzi mu mujyi wa Kigali akaba ajya kurangura hanze avuga ko impamvu atareka umugore we ngo ajye kurangura hanze abiterwa nuko bagifite abana bato ariko ko umunsi bakuze, azamureka akajya ajya kurangura nkuko nawe ajyayo.

Musangwa yagize ati : “ Umugore wanjye akorera ino ariko iyo bibaye ngombwa ko tujya kurangura nijye wigirayo, naba narwaye cyangwa se mfite ikibazo tukabireka kuko umugore atajya hanze ngo arareyo kandi dufite abana bato agomba kwitaho”
Usibye Musangwa uvuga ko abuza umugore we kuba yajya kurangura kubera kwita ku bana, hari bamwe bagisuzugura abagore babo bakumva ko batakora ubucuruzi nkuko bo babikora.

Umugore utarashatse ko tuvuga izina rye yagize ati : “Nashatse kujya njya kwirangurira ibintu I Bugande no muri Kenya ariko mbikojeje umugabo antera utwatsi ambwira ko ntabishobora kubera ingendo zaho za nijoro”

Uyu mugore yarongeye ati ; ‘Ubusanzwe nkunda gukora ku buryo mba numva nakoresha uko nshoboye urugo rwacu rugatera imbere, ariko umugabo wanjye amaze kunyangira kujya njya hanze nahise numva ncitse intege kandi numva ko umugabo ansuzuguye kuko abandi bagore mbona bajyayo kandi ntibagire ikibazo”

Kwizera Jean Paul aracyari umusore avuga ko umunsi yashatse umugore we atamwemerera ko akora ubucuruzi butuma ajya mu mahanga kuko akenshi usanga ariho hava gucana inyuma kubera kugenda arara mu mahoteri agahura n’abandi bagabo.

Jean Paul yagize ati : “nubwo nkiri ingaragu ntabwo nashaka umugore ukora ubucuruzi ajya hanze cyangwa se uteganya kuzabikora, kuko njya mbona abagore bakora ubwo bucuruzi bagira ibishuko byinshi byatuma baca abagabo babo inyuma’
Tumubajije niba we aramutse abonye akazi ko hanze yagakora , yadusubije agira ati : “ umugabo aba ari umugabo twe dushobora kwihagararaho, ariko abagore bo ubabonye bose arabifuza”

Kuba hari imyumvire imeze itya ituma hari abagore babuzwa amahirwe yo gukora ubucuruzi ku buryo bwatera imbere bukagera ku rwego mpuzamahanga mu gihe hari abagore bakora bagatera imbere iyo nta mbogamizi bahuye nazo kandi ugasanga babanye neza nabo bashakanye.

Assoumpta bakunda kwita mama Cynthia yatangiye kujya kurangura imyenda y’abagore mu bihugu by’abaturanyi afite igishoro cya miliyoni imwe gusa muri 2009 none ubu amaze kugera kuri miliyoni zirenga eshanu.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • Plz, haribyo muvuga biribyo, ariko ibindi mujye mukora ubushakashatsi bwimbitse.
    twe tujyayo tuzi abagore benshi bahura nibibazo byo kubasabambanya kandi barataha ntibagire icyo babwira abagabo babo. Bakagira bati : mugabo wanjye ubucuruzi buri kunguka cyane. Ahubwo mwatanga inama kubajyayo.

    • murakoze kutugezaho ibotekerezo byanyu kuri iyi ngingo kandi koko tuzatanga inama ku bajyayo gusa na none icyo twari tugamije kuvuga ni uko kuba hari ababuzwa kujyayo kandi bari bafite intego yo gukora business gusa nta kindi kibyihishe inyuma bibababangamira.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe