Ubwoko bw’impu n’amavuta bijyana

Yanditswe: 12-01-2015

Ingaruka ziterwa n’amavuta, akenshi ziba zifitanye isano n’amakosa abantu bakora bisiga amavuta atajyanye n’impu zabo.

Lise uzobereye mu byo kumenya amavuta ajyanye n’impu kuko yabyize avuga ko hari ubwoko bw’impu n’amavuta bijyanye.

Ubundi impu zigira ibyiciro bitatu : Uruhu rwumutse, uruhu rusanzwe uruhu rurimo hagati rutumye kandi rutari urw’amavuta) n’uruhu rw’amavuta usanga ruhora ruyaga.
Amavuta ajyanye n’ubwoko bw’uruhu

Ku muntu ufite uruhu rwumutse aba akenye amavuta menshi kurusha amazi. Bivuze ngo uwo muntu aba agomba kwisiga amavuta ya crème cyangwa se Vaseline.
Ku muntu ufite uruhu rusanzwe we ashobora kwisiga amavuta ashaka kuko yose yashobokana n’uruhu rwe.

Ku muntu ufite uruhu rw’amavuta aba agomba kwisiga amavuta arimo amazi menshi kurusha amavuta. Bivuze ngo uwo muntu aba agomba kwisiga amavuta ya lotion.

Iyo ubona ko ufite amavuta menshi ushobora no kureka kwisiga ukajya wihanagura gusa ukigendera. Gukomeza kongera amavuta menshi ku ruhu rwawe kandi ubona ko narwo rufite menshi birushaho kukongerera andi mavuta uruhu rwawe rukarushaho kujya ruyaga.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • Muraho,

    Nagirango mbanze mbashimire kurubuga mwashyizeho kuko ibyo mwandikaho biradufasha cyane.

    Mfite rero ikibazo ku mavuta umuntu yakwisiga, ese umuntu abwirwa niki ubwoko bw’uruhu rwe murayo moko atatu muvuga, mwaba se mufite umu specialist mukamumbwira nkazamushaka akambwira ubwoko bw’uruhu rwange namavuta nakwisiga ?

    Murakoze.

  • Ndabaramikuje,

    nagirango mbanze mbashimire inama muduha ziradufasha pe. kd turazikurikiza. ariko nfite igitekerezo nikibazo.

    ikibazo : ese uyu mu specialist akorera he ?biba byiza muvuze naho akorera. ese akorana n’ubwishingizi bw’ indwara ?

    igitekerezo : iyi nkuru iravuga ngo "Ubwoko bw’ impu namavuta bijyana" iyo utangiye kuyisoma ugirango bari buguhe urugero rw’ amavuta. iyo muvuzeno" Ku muntu ufite uruhu rw’amavuta aba agomba kwisiga amavuta arimo amazi menshi kurusha amavuta" muduhe nurugero rwayo kugirango bitworohere. example wenda muvuge ngo TOP CREAM. kereka Niba mwibaza ko mwaba muri gukorera publicity amavuta. ariko njye nibazako byafasha cyane twe abasomyi. ikindi bikanaduha Orientation. murakoze cyane

  • Nanje nashimye inama mwaduhaye none nikuberiki iyo umuntu yamenyerere kwisiga amavuta atayisize aca agira ivyo twita umwera mukirundi cank nivyiza nkatwe abagabo kwisiga ipoudre ?

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe