Ibintu 4 byagutera kumva ko wahisemo nabi uwo mwashakanye

Yanditswe: 13-01-2015

Iyo abantu bakiri kurambagizanya baba biteze byinshi kubo bazabana, nyamara hari abagera mu rugo bagatangira kwicuza ndetse bakishinja kuba barahisemo nabi.

Charlotte ugira inama abagore bakorerwa ihohoterwa ryo mu rugo n’abashakanye muri rusange yatubwiye igitera iyi mitekerereze n’uko wabyitwaramo.
Igitera kumva ko wahisemo nabi :

Kutitanaho : iyo abashakanye batitanaho nkuko bikwiriye umwe atangira gutekereza ko yahisemo nabi ndetse bamwe bagatangira no gucana inyuma. Aha kwitanaho tuvuga ni uko burya no mu rugo urukundo ruba rukeneye guhora rurimo udushya kugirango muhore mwiyumvanamo nkuko mwari mumeze mukiri kurambagizanya.

Kumva ko gushaka aricyo gisubizo ku bibazo umuntu yari asanganywe : urugero hari nk’abantu baba barabayeho mu buzima bubi bakumva ko nibashaka ibyo babuze byose bazabibona kubo bashakanye.

Charlotte avuga uburyo muntu ashobora kugira ikibazo cyo guhora yumva ko atanyuzwe kuko hari ibintu runaka yari yarishyizemo kuzabonera k’uwo bashakanye.

Kubura ibyo wari witeze : Hari igihe abantu bashakana kubera imitungo cyangwa se izindi mpamvu runaka zitari urukundo bigatuma uwo waje akurikiranye ibintu atangira kwicuza mu gihe abibuze.

Kubona imico utaruzi k’uwo mwashakanye : Mu gihe cyo kurambagizanya abantu barirarira bigatuma bahisha imwe mu mico yabo usibye ko hari n’abirengagiza ibibi babona ku bo bakunda, nyamara bagera mu ngo bakananirwa kubyihanganira kuko bibwiraga ko bizakira nibamara kubana.

Uko wabyitwaramo :
Uko wishyiramo ko wahisemo nabi niko uzageraho ukabona ko koko wahisemo nabi. Kugirango wirinde uwo mutima uhora ukubwira ibibi gusa k’uwo mwashakanye, jya utekereza ku byiza ubona k’uwo mwashakanye kurusha uko utekereza ibibi.
Isuzume wibaze niba nta ruhare ufite mu makosa uwo mwashakanye akora.

Niba utakita k’uwo mwashakanye, kosora ibyo ubona bitagenda neza ubundi urebe ko atikosora nawe.

Ikindi wakora ni uko mwafata umwanya wo kuganira kuko ibibazo byose by’urugo bigomba gukemurirwa mu biganiro hagati y’abashakanye.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe