Gutegura capati

Yanditswe: 14-01-2015

Ibikoresho ku bantu 5 :
Ifarini y’ingano 300g
Igitunguru 1 gitukura
Amavuta y ‘ubuto ml 250
Umunyu cyangwa isukali bitewe n’icyo ushaka gukoresha muri ibyo. Ufata gake ko mu kiganza,
Amazi ashyushye 1.5l

Uko bitegurwa :
 Fata ifarini uyivange neza n’isukari ku rugero cyangwa mu munyu bitewe na capati ukunda,
 Genda wongeramo utuzi dushyushye buhoro buhoro
 Funyanga kugeza aho ibereye igikoma gitigita ariko gikomeye (abenshi bacyita pate).
 Umaze kuvanga neza ushobora na none kugenda wongeramo n’amavuta (abenshi bakunze gukoresha amavuta ya buto), kugeza aho wa mutsima ukeneye usigara worohereye.
 Uwo mutsima umaze kugera ku rugero wifuza, wutereke ahantu hasukuye kandi upfundikire neza n’ikintu kitawubuza guta akuka, hanyuma tegereza ko ubyimba uko ubishaka.
 Umutsima umaze kubyimba neza ugenda uwukatamo udupande duto duto,ku buryo agapande kagomba kuvamo capati imwe.
 Koresha ingiga y’igiti ibaje nk’umuhini w’isekuru cyangwa se icupa rifite isuku,
 Noneho ka gapande ukagenda ugaha iforomo ya capati nk’uko tuyizi kugeza ku mubyimba wifuza
 Uko ugenda ukaragaho ako kagiga cyangwa icupa niko wongeraho agafarini gake kugirango capati yawe idafata hasi.
 Capati imaze kunoga yotse neza ku ipanu yabugenewe
 Genda wongeramo utuvuta duke duke kugira ngo itaza gushirira
 Genda uyihindagura impande zose kugeza ihiye.
 Wirinda ko yakwinjiramo amavuta menshi.
 Ushobora kuyitegura igihe ugiye gukoresha umureti w’amagi, udushyimbo, n’ibindi bifatishwa icyayi.

Byatanzwe na Amon uzobereye gutegura amafunguro ya mu gitondo.
Tel:0722294244.

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe