Uko watera ihina cyangwa kanta mu madreads

Yanditswe: 17-01-2015

Amadreads ni ubwoko bwiza bw’ibisuko biramba kandi byoroha gutunga ku mutwe, kuko uyafunga uko ushaka cyangwa ukayihorera.

Umuhanga mu gutunganya dreads witwa Clementine yadutangarije ko dreads zisukwa n’abantu bose atari aba rasta gusa nk’uko bikunze kuvugwa. Clementine akomeza atubwira ko dreads zirushaho kubera nyirazo iyo azigirira isuku ihagije ntiyite ku kuba zitagora ngo nawe aterere iyo.

Akomeza agira ati<< icya mbere ni ukumesamo zitarasa nabi cyane, byibura buri nyuma y’ibyumweru 2, ukazikorera retouche, ikindi kandi ukazitaho ukurikije ubwoko bw’imisatsi yawe.>> Igihe wasutse dreads z’umukara kandi ugira imisatsi itukura ushobora guteramo kanta bigasa neza kurushaho, kuko uko imisatsi imera niko igaragaza ibara ridasa na dreads, icyo gihe ukurikije ubushobozi cyangwa icyo ukunda wateramo kanta,ihina cyangwa teinture.

Dore rero uko ubigenza kuri Kanta :
Niba udashoboye kujya muri salon ngo babigukorere byikorere mu rugo.
 Vanga kanta n’amazi make nk’ugiye gutera umusatsi usanzwe
 Bireke bifate neza
 Fata igitambaro gisukuye ushyire hejuru y’imyenda wambaye itandura
 Ambara gants zabugenewe, izi wazisanga muri pharmacie
 Genda ushyira kanta ku rushyi usiga neza mu mutwe
 Nurangiza ubireke byume neza
 Sigamo amavuta usanzwe usigamo
 Mesamo hagati y’isaaha n’amasaaha abiri
 Zumutse ukoresheje seche cyangwa esui-main
Nyuma uzifunge uko ushaka, usanga zisa neza.

Violette M.

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe