Ni iki wakora ngo uhore wambaye neza ?

Yanditswe: 19-01-2015

Kuba umuntu yambaye neza nubwo bitavugwaho rumwe kuko abantu bakunda ibintu bitandukanye, hari ingingo abantu bahurizaho zituma bavuga ko umuntu runaka ahora yambaye neza.

Kumenya uko wambara bitewe na gahunda runaka : Buri hantu hose hagira umwenda bijyanye. Urugero ntiwafata umukenyero ngo uwujyane mu kazi ngo wumve ko wambaye neza. nano ku bantu bakorera mu biro nka ba directeur n’abandi ntiwakambara jeans ku wambere cyangwa ku wa kabiri, iyo minsi yombi ni byiza ko ugenda wambaye tissu.

Menya uko uteye : Ibyo aribyo byose hari imyenda umaze kumenya ko ikubereye bitewe nuko uteye, bitari bya bindi byo kuvuga ngo umwenda rukana ugezweho cyangwa se runaka arawambara akaberwa.

Ita ku ihindagurika ry’ibihe (climat) : Ntiwavuga ko umuntu yambara neza mu gihe atamenya gutandukanya imyenda yo kwambara mu mbeho, n’iyo kwambara mu gihe hari ubushyuhe.

Kugirira imyenda yawe isuku : umwenda wawe uko waba uhenze kose cyangwa se ari mwiza gute iyo utamenye uburyo bwiza bwo kuwitaho ngo uhore ufuze kandi uteye ipasi ntiwavuga ko wambaye neza.

Kumenya kujyanisha ubwoko bw’imyenda n’amabara : hari imyenda ijyana kubera ubwoko bwayo. Urugero iyo umuntu yambaye ipantalo ya cotton akarenzaho n’ishati ya coton usanga biba bidasa neza. Bibaye byiza washyiraho ishati idoze mu bundi bwoko bw’igitambaro.

Hari amabara nayo wambara ukabona ko atajyane. Gusa na none bigenda biterwa n’igihe kuko nkubu mbere umuntu yambaraga amabara agaragara cyane menshi abantu bakabona bambaye neza, none ubu usanga aribyo bigezweho.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe